skol
fortebet

Leta yafunze burundu ikigo cy’ imfubyi cyavutsemo amakimbirane

Yanditswe: Saturday 25, Mar 2017

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yahisemo gufunga burundu ikigo kirera impfubyi cya Agape Home cyarererwagamo abana 16 ngo ihoshe burundu amakimbirane yari yakivutsemo hagati y’uwagishinze n’umuryango mpuzamahanga wamuteraga inkunga, kuri uyu wa 24 Werurwe 2017.
Iki kigo cyakoreraga mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga mu Mudugudu w’i Buhoro.
Aya makimbirane yatumye iki kigo gifungwa, yaturutse ku kutumvikana nyuma y’aho umuryango mpuzamahanga wa ‘I Will Stand International’ (...)

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yahisemo gufunga burundu ikigo kirera impfubyi cya Agape Home cyarererwagamo abana 16 ngo ihoshe burundu amakimbirane yari yakivutsemo hagati y’uwagishinze n’umuryango mpuzamahanga wamuteraga inkunga, kuri uyu wa 24 Werurwe 2017.

Iki kigo cyakoreraga mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga mu Mudugudu w’i Buhoro.

Aya makimbirane yatumye iki kigo gifungwa, yaturutse ku kutumvikana nyuma y’aho umuryango mpuzamahanga wa ‘I Will Stand International’ ukorera i Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wateraga inkunga iki kigo usezereye Gasana Emmanuel.

Mbere yuko asezererwa, uyu Gasana washinze iki kigo ni nawe wari uhagarariye uyu muryango wa I Will Stand International mu Rwanda, ari nawe warebereraga abana babaga muri iki kigo akanakiyobora ku mafaranga yatangwaga n’Abanyamerika.

Ubwo iki kigo cyafungwaga, kuri uyu wa Gatanu, hasobanuwe iby’aya makimbirane, aho Andrea Williams Umuyobozi mukuru wa I Will Stand International, mu ibaruwa yanditse asezerera Gasana yamubwiye ko amusezereye ku mirimo ku bw’imyitwarire ye mibi no kudacunga umutungo neza.

Gasana we yasobanuye ko ubwo yagezaga kuri uyu muryango ko afite ibibazo by’uko utamuhemba bahise bafata umwanzuro wo kumusezerera, bashaka kwimura iki kigo.

Ibi yavuze ko byakozwe mu buryo we yabonye butagamije inyungu z’abana baharererwaga, ahitamo kugeza iki kibazo mu buyobozi burimo Akarere ka Gasabo, Komisiyo y’Igihugu y’Abana n’izindi nzego zaje gufata umwanzuro w’uko iki kigo cyahita gifungwa burundu.

Yagize ati “Abanyobora bakorera muri Amerika banyandikiye bambwira ko ntagihagarariye uyu muryango I Will Stand International mu Rwanda, ariko ntibambwira ko hari unsimbuye. Ariko nyuma y’iminsi ibiri ho nibwo nakiriye itsinda riyobowe na Pastor Aline Umuhoza ndetse ambwira ko ari we unsimbuye kandi ko tugomba guhita dukora ihererekanyabubasha muri iryo joro. Nabitekerejeho nsanga bitabaho. Byatumye nitabaza inzego zibishinzwe zirimo na Leta kugira ngo twungurane inama y’icyakorwa.”

Yongeyeho ati “Icyavuyemo ni uko NCC mu bushishozi bwayo yasanze bano bana batagomba kwimurwa hano ngo bajyanwe ahandi hantu cyane cyane ko nkurikije ibyo nasabwaga n’umuyobozi mushya wansimbuye byagaragaraga ko bisa n’aho ari ugukoresha abana mu nyungu z’umuntu ku giti cye, bityo bintera ubwoba ndetse bintera impungenge nk’umubyeyi w’aba bana”.


Abana 16 barererwaga muri icyo kigo basubijwe mu miryango

Gufunga iki kigo

Kuri uyu wa Gatanu ubwo bafungaga ku mugaragaro iki kigo izi nzego zose bireba zari zaje; harimo Gasana Emmanuel, Pastor Aline Umuhoza wamusimbuye wari waje ahagarariye umuryango I Will Stand International, NCC ndetse n’ubuyobozi bwa Leta.

Hari haje kandi n’ababyeyi bafitanye amasano n’abana barererwaga muri iki kigo bo mu miryango ya kure bari baje gushyikirizwa abana. Abana badafite imiryango migari, bo bari bashakiwe abandi babyeyi bajya kubarera bitwa ba ‘Malayika Murinzi’.

Mu bana barererwaga muri iki kigo harimo abana 5 bari bafite umubyeyi umwe (nyina). Hari harimo n’abandi bafite ba nyirarume, abandi bafite ba nyirakuru bari baje kubakira.

Ababyeyi bagaragazaga amarira ku maso, berekana ko batishimiye ko iki kigo gifungwa, bitewe n’ubushobozi buke. Gusa ubwo bashyikirizwaga abana, Pastor Aline Umuhoza yababwiye ko igihagaze ari ukurerera abana muri iki kigo gusa, ko inkunga bagenerwaga bazakomeza kuyihabwa.

Umuhoza yavuze ko nyuma y’amakimbirane yabaye nabo bishimiye ko iki kigo gifungwa, agira ati “Byaradushimishije kuko nibyo Leta yacu ikomeje gushishikariza abantu. Nta kintu na kimwe kiri busubire inyuma, bizakomeza gukorwa uko byakorwaga, igihagaze gusa ni ukubasanga aha ngaha.”

Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akerere, Uwamahoro Jeannette Dalia, Umukozi w’aka Karere ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yavuze ko uretse guhosha aya makimbirane, Akarere kishimiye guha aba bana imiryango ibarera.

Yibukije aba babyeyi ko ubukene butagombye gutuma umubyeyi ajyana abana mu kigo cy’impfubyi.

Ibinyujije muri Komisiyo ishinzwe abana (NCC), Leta y’u Rwanda, muri aka Karere ka Gasabo iherutse gufunga ibindi bigo byareraga impfubyi birimo icyitwa Mere du Verbe cyari gifite abana 93 bose basubijwe mu miryango.

Ubu muri aka Karere ka Gasabo hari gufungwa ikindi kigo cya SOS gifite aban 137 bose bari gutegurwa kwinjira mu miryango muri gahunda ya Tubarere, aho abarenga 20 bamaze kubona imiryango izabakira.

Politiki ya Leta yo gukura abana mu bigo by’imfubyi yashyizweho mu mwaka wa 2012 hagamijwe ko abana barererwa mu miryango, bagahabwa indangagaciro n’uburere by’umuryango.

Kugeza ubu mu gihugu cyose iyo politiki imaze gushyira mu miryango abana bagera ku 2177 mu basaga gato ibihumbi 3000 bari babikeneye, aho ibigo 11 muri 33 byamaze kurangiza neza iyi gahunda.

Src: Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa