skol
fortebet

Lt Col René Ngendahimana wari umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yasezerewe ahita anasimburwa

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017, Lt Col René Ngendahimana wari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, ni umwe mu basezerewe mu Ingabo z’u Rwanda bagiye mu kiruhuko.
Kugeza ubu, ntabwo urutonde rw’abasirikare basezerewe rurashyirwa hanze mu bagiye mu kiruhuko 817 barimo na Lt Col René Ngendahimana.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo habaye umuhango wo gusezerera aba basirikare; Mu ijambo rye Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yabashimiye umuhate bagize mu kazi anababwira (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017, Lt Col René Ngendahimana wari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, ni umwe mu basezerewe mu Ingabo z’u Rwanda bagiye mu kiruhuko.

Kugeza ubu, ntabwo urutonde rw’abasirikare basezerewe rurashyirwa hanze mu bagiye mu kiruhuko 817 barimo na Lt Col René Ngendahimana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo habaye umuhango wo gusezerera aba basirikare; Mu ijambo rye Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yabashimiye umuhate bagize mu kazi anababwira impuzangano bambaraga ziri hafi kuburyo isaha n’isaha bahamagarwa mu kazi.

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ndifuza gushimira aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uyu munsi ku bwitange bagaragaje ku rugamba rwo kubohora igihugu n’umusanzu wabo mu rugendo rwo gukomeza kubaka igihugu cyabo.”

Muri 2013 nibwo Lt Col René Ngendahimana yabaye Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Brig Gen Joseph Nzabamwita wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
Umuvugi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda ni Brig Gen Safari Ferdinand wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ingabo.

Ibitekerezo

  • Ubu se uyu muvugizi yari agejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko. Jye nabonaga akiri muto.

    Ntabwo hatashye abashaje gusa hari n’abato bafite impamvu zitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa