skol
fortebet

Madamu Jeanette Kagame yitabiriye marathon mpuzamahanga ya Kigali yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri iki cyumweru, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame, yifatanyije n’abagera ku bihumbi bine muri marathon mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro.

Sponsored Ad

Iyi marathon izwi nka Kigali International Peace Marathon yabaye ku ncuro yayo ya 15.

Yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi. Marathon y’uyu mwaka yari yatumiwemo ibihangage nka Usain Bolt ukomoka muri Jamaica, Mohamed Farah ukomoka mu Bwongereza na Tirunesh Dibaba Ethiopia; gusa nta n’umwe washoboye kuyitabira muri bo.

Abitabiriye iyi Marathon basiganwe mu byiciro bitatu, birimo gusiganwa ku maguru ku ntera y’ibilometero 42, 21 na 10 ku birukanse mu buryo bwo kwishimisha. Hari mu byiciro byose, ni ukuvuga abagabo n’abagore.

Uretse Madamu Jeanette Kagame, abayobozi batandukanye muri za Minisiteri na bo bitabiriye iyi Marathon aho birukanse mu kiciro cy’abishimisha.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa