skol
fortebet

MAGERAGERE:Candide yafashwe agemuriye urumogi yafungiye mu mandazi umuhungu abereye Nyirasenge ufunze

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Candide w’imyaka 47 usanzwe atuye mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, umugudugu wa Kagunga, yafatanywe udupfunyika tune( boulets) tw’urumogi yari yafungiye mu irindazi ryari muri bimwe yari agemuriye umuhungu abereye Nyirasenge witwa Fabrice.

Sponsored Ad

Amakuru uvuga ko gufata uriya uvugwaho gukora biriya byakozwe ku bufatanye bw’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa hamwe na Police y’u Rwanda.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa SSP Hillary Sengabo yatangaje ko ariya makuru ari impamo kandi ko uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ku rwego rw’Umurenge wa Mageragere ngo akurikiranwe.

Ati: ” Nibyo yaraye afashwe tumushyikiriza RIB ya Mageragere. Iyo dufashe abasivili bakoze biriya byaha tubashyikiriza RIB.”

Yavuze ko n’ubwo bajya bafata abantu bashaka kwinjiza ibintu bitemewe muri za Gereza ngo ntabwo biba kenshi.

Hari umwe mu baturiye iriya gereza yavuze ko hari abajya bagerageza kugemurira abahagororerwa urumogi bakabikora mu mayeri menshi.

Ngo hari uwigeze kurujyana mu gashashi gafungirwamo amata y’uruganda Inyange Industries ariko afatwa atararwinjizamo. Icyo gihe hari mu Ukuboza, 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa