skol
fortebet

Major Ntuyahaga Bernard woherejwe mu Rwanda n’Ububiligi yishimiye guhura n’umuryango we [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

Mu byishimo byinshi, Major Ntuyahaga Bernard yafotowe ari kumwe n’umuryango we nyuma yo koherezwa mu Rwanda n’u Bubiligi bwamuhamije uruhare mu rupfu rw’abasirikare babwo 10 barindaga uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe.

Sponsored Ad

Major Ntuyahaga Bernard wagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2018,yakiriwe n’abagize umuryango we batari baherutse kumuca iryera mu byishimo bikomeye.

Ntuyahaga w’imyaka 66,yashinjwe ko yagambaniye abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) mu 1994,abavana kwa Uwiringiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyikiriza abasirikare bagenzi be muri “Camp Kigali” barabica bituma inkiko zo mu Bubiligi zimukatira igifungo cy’imyaka 20, yarangije mu mezi 6 ashize.

Mukantabana Séraphine, uyobora komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kumuha akaruhuko no gusura abo mu muryango we, azerekezwa i Mutobo ahatangirwa amasomo ku bahoze ari abasirikare mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Maj Ntuyahaga yaje nk’uwahoze ari umusirikare, icyo azakora namara kuruhuka ni ukujya i Mutobo, agafashwa gusubira mu buzima busanzwe mu gihe cy’amezi atatu. Twamwakiriye nk’uwahoze mu gisirikare.”

Ntuyahaga yakunze kugaragaza impungenge zo kuzanwa mu Rwanda, avuga ko ubwo yakatirwaga n’Urukiko rwa Bruxelles mu 2007, rwamukuriyeho kurindirwa umutekano nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Genève yo mu 1951.

Ntuyahaga yahawe akaruhuko ko gusura abo mu muryango we, nikarangira azerekezwa i Mutobo ahatangirwa amasomo ku bahoze ari abasirikare mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Ibitekerezo

  • nubwo warangije igihano! nibyiza! kuko wahanwe! ariko ntibizakuraho ko wahemukiye umuryango Nyarwanda! kuko wishe inzirakarengane wica nabari bashizwe kuba batabara inzirakarengane! Isi yarabikubajije ari n’Imana izabikubaze!

    Jyewe icyo nsaba abantu bose,nuko bamenya ubuzima icyo aricyo,bakamenya n’icyo Imana idusaba,bakagikora.Reba uyu mugabo.Yicishije inzira-karengane.Nubwo we atazicwa,ariko murabona ko ashaje,yenda gupfa.Isomo ni irihe?Imana itubuza kwica,kurwana,kwiba,gusambana,kubeshya,etc...Abayumvira,nibo bonyine izazura ku munsi w’imperuka,ikahaba ubuzima bw’iteka nkuko yohana 6 umurongo wa 40 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa