skol
fortebet

Mburanumwe Innocent uherutse guca ibintu hose kubera gufata Selfie n’Ingagi nazo zahagaze nk’abantu yazivuzeho amagambo yateye benshi agahinda[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Innocent yavuze ko iyi foto bayifatiye muri Pariki ya Virunga ,Ngo izi ngagi ni imfubyi zo muri pariki ya Virunga National Park muri Kongo, aho izi ngagi zarerewe nyuma yaho ababyeyi bazo biciwe na ba rushimusi.

Sponsored Ad

Innocent Mburanumwe, umuyobozi wungirije wa Virunga National Park, yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC dukesha iyi nkuru ko izi ngagi zize kwigana aba barinzi bazitayeho kuva zabonwa. Mburanumwe yongeyeho ko izi ngagi zifata abo barinzi nk’ababyeyi bazo.

Yabwiye BBC ko ba nyina b’izi ngagi bombi bishwe mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2007, mu bwicanyi bwakorewe umuryango w’ingagi witwa “Urugendo”.

Ingagi bimenyerewe ko ari inyamaswa zitagira amahane, ariko kandi zitisukirwa byoroshye kubera imbaraga zazo nyinshi mu maboko no kuba zitamenyereye iby’imibereho isanzwe ya ’babyara bazo’ – abantu.

Mburanumwe avuga ko izi ngagi ebyiri zirererwa ukwazo zonyine ahitwa Senkwekwe, hafi y’ibiro bya pariki ahari ishyamba rito rizitiye ryazo.Izi ngagi ebyiri zari zifite imwe amezi abiri indi ane ubwo zarokorwaga. Mburanumwe agira ati : “Twazifashe zikiri ntoya cyane”.

Avuga ko zimaze kumenyera abantu, ko nubwo bajya bafungura uruzitiro rwazo zikajya kwishakira ibyo zirya, ariko hano ariho iwazo ziba.’Ntibisanzwe ko ingagi zihagarara zemye nk’abantu’ ,Mburanumwe avuga ko ubusanzwe ingagi iyo zitarangariye ikintu hari igihe zigerageza guhaguruka ngo zitegereze, ariko bidasanzwe ko zihagarara zemye.

Ati : “Izi zo zakuriye mu biganza by’abantu bazirera, zizi ibimenyetso byabo, iyo bahagurutse nazo zirahaguruka. Ni nk’ikimenyetso cyo kumvira kuko zabanye n’abantu”.

Mburanumwe umenyereye cyane iby’ingagi, avuga ko ari inshuro ya gatatu abonye ingagi zihagaze zemye. “Ni ibintu bisekeje kandi bishimishije cyane kubona ingagi zihagaze zigana abantu”.

atthieu, umurinzi muri iyi pariki wifotoranyije n’izi ngangi, na we ngo byaramushimishije cyane kuko bwari ubwa mbere abonye ingagi zihagaze zemye nk’abantu. Ariko kuba umurinzi wa pariki ntabwo iteka bihora ari ibyishimo – ahanini ni akazi karimo ibyago byinshi.

Mu mwaka ushize wa 2018, abarinzi batanu biciwe muri iyi pariki ya Virunga National Park mu mutego bari batezwe n’abacyekwa kuba ari inyeshyamba, ndetse abarinzi ba pariki barenga 130 bamaze kwicwa muri iyi pariki guhera mu mwaka wa 1996.

Uburasirazuba bwa Kongo bwibasiwe n’umutekano mucye, aho ingabo za leta zihangana n’imitwe itandukanye y’inyeshyamba. Imwe muri iyi mitwe y’inyeshyamba ifite ibirindiro muri iyi pariki, aho akenshi ishimuta inyamaswa.

Ibitekerezo

  • Mbega byiza weee!Imana ni igitangaza.Ingaruka z’icyaha ni mbi koko.umuntu n’ibidukikije byari kuba ari umunezero gusa iyo Adamu na Eva badacumura.

    Nubwo izi NGAGI zihagaze nk’abantu,ntabwo arizo dukomokaho nkuko batwigishije mu ishuli (Evolution).Science na Bible,byerekana neza ko Species zirangwa nuko zibyarana.Ntabwo turi muli Species imwe n’Ingagi.Muli Intangiriro 1:25,havuga ko Imana yaremye Species imwe ukwayo,indi ukwayo.Ndetse na Yesu ubwe yavuze ko Imana yaremye "Umuntu" ukwe (Creation).Bible ivuga ko dukomoka ku muntu umwe,ADAM.Scientists bahimbye ko dukomoka ku Ngagi,nabo ubwabo bibaza impamvu hariho Male na Female,niba koko dukomoka kuli Evolution.Tujye twemera ibyo Bible ivuga.Nicyo bitabo rukumbi gikomoka ku Mana.Gihamya simusiga yerekana ko Bible ikomoka ku Mana,nuko Ubuhanuzi bwose ivuga,buraba nta kabuza.Urugero,Abahanuzi benshi bahanuye ko Yesu azaza ku isi,agapfa,akazuka.Byose byarabaye.Nta kindi gitabo na kimwe cyahanuye ibintu bikaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa