skol
fortebet

Menya aho Paul Kagame, Dr Frank Habineza na Mpayimana baziyamamariza

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017

Sponsored Ad

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe gutangira ku mugaragaro ku wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017. Kugeza ubu aho buri umukandida azatangirira ibikorwa byo kwimamaza naho azasoreza hamenyekanye.
Abakandinda bahatanira kuyobora u Rwanda ni batatu, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR rimaze ku ubutegetsi imyaka irenga 20, Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka Green Party ndetse na Mpayimana Phillipe umukundinda wigenda.
Perezida Kagame watanzwe n’ishyaka rya FPR (...)

Sponsored Ad

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe gutangira ku mugaragaro ku wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017. Kugeza ubu aho buri umukandida azatangirira ibikorwa byo kwimamaza naho azasoreza hamenyekanye.

Abakandinda bahatanira kuyobora u Rwanda ni batatu, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR rimaze ku ubutegetsi imyaka irenga 20, Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka Green Party ndetse na Mpayimana Phillipe umukundinda wigenda.

Perezida Kagame watanzwe n’ishyaka rya FPR Inkotanyi unashyigikiwe n’andi amashyaka nka PSD, PL na PPC:

Kagame aratangira ibikorwa byo kwimamaza mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru. Nyuma ya Ruhango na Nyanza kuri uyu wa gatanu uyu mukandida azakomereza Nyaruguru na Gisagara (15 Nyakanga), Nyamagabe,Huye na Kamonyi (16 Nyakanga), Muhanga na Ngororero(17 Nyakanga).
Bugesera na Kicukiro(19 Nyakanga), Nyarugenge na Rulindo(20), Nyagatare, Gatsibo na Kayonza(22), Kirehe, Ngoma na Rwamagana(23), Rubavu Musanze na Nyabihu(25), Karongi na Rutsiro(26), Nyamasheke na Karongi nanone(27), Rusizi ahantu habiri tariki 28, Burera na Gakenke (30), Gicumbi kuri 31 ahantu habiri, na tariki 02 Kanama mu karere ka Gasabo.

Dr Frank Habineza, umukandida w’ishyaka Democratic Green Party:

Umukandida Habineza Frank aratangira ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu karere ka Rusizi, kuwa gatandatu akomereza i Nyamasheke no ku cyumweru muri Kamonyi.

Mpayimana Philippe uri muri batatu bahatanira kuyobora U Rwanda:

Philippe Mpayimana, umukandida wigenga uvuga ko azigukoresha neza ubushobozi buke aratangira ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera yiyamamariza kuri centre za; Nyamata, Gashora, Ruhuha na Busoro.

Kuwa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017 azakomereza mu Ruhango i Ntongwe, ajye n’i Nyanza na Rusatiira.

Ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017 aziyamamariza i Save ku isoko ryo mu Rwanza muri Gisagara, ajye no mu karere ka Huye i Ngoma.

Kuwa mbere tariki ya 18 Nyakanga uyu mwaka aziyamamariza i Kibeho ya Nyaruguru, mu Gasarenda i Nyamagabe akomereze i Kamembe uyu munsi.

Aha muri Rusizi kuwa kabiri aziyamamariza kuri centre za Mushaka, Bugarama ajye i Nyamasheke kuri centre na Mugonero.

Kuwa gatatu afate Karongi i Rubengera, akomereze mu Rutsiro kuri uyu munsi umwe aniyamamarize i Nyamyumba kuri Brasserie muri Rubavu.

Ku itariki 20 aziyamamariza mu mujyi wa Gisenyi no kuri Mahoko akomereze Mukamira na Rambura muri Nyabihu.

Uyu mukandida azakomereza kuri centre zinyuranye zirimo; Kabaya, Ngororero, Gatumba, Bulinga, Muhanga, Kivumu, Rukoma, Nyabugogo, Kimisagara,mu Biryogo, Gikondo, Kicukiro centre, Remera, Bumbogo, Rukomo, Byumba, Ngarama, Nyagatare, Kabarore, Kiziguro,Gahini, Kayonza, Rusumo, Kirehe, Ngoma, Kabarondo, Rwamagana, Bicumbi, Masaka, Kanombe, Shyorongi, Kirenge, Gasiza, Nyirangarama, Gakenke, Musanze, Kinigi,Kidaho,Kirambo. Biteganyijwe ko azagera aha hose.

Tariki 02 Kanama azasoreza I Nyanza ya Kicukiro Nyanza, ajye i Remera n’i Nyamirambo nimugoroba.

Ibitekerezo

  • hhhhhhhh uyu mpayimana ko akaze!!! aratenze pe niyo ibi nabishobora nzamutora azaba agaragaje ko ashoboye ibyo abandi batapfa gukora kandi mu bishobozi buke! lol!!!!!

    Tuzatora umusaza kabisa.arabikwiye.uhagarariye FPR

    Tuzatora umusaza kabisa.arabikwiye.uhagarariye FPR

    Tuzatora umusaza kabisa.arabikwiye.uhagarariye FPR

    mpayimana oyee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa