skol
fortebet

Menya bimwe mu byaranze itariki ya 10 Mata 1994,hishwe abarwayi benshi

Yanditswe: Tuesday 10, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Nkuko CNLG, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside dukesha aya makuru ibisobanura, iyi tariki ubwicanyi bwarakomeje mu buryo bukomeye, aho mu bice byinshi abatutsi bishwe mu buryo butagira ingano. Icyo gihe abasirikare barindaga Perezida Habyarimana barashe ibisasu bikomeye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka.
Nk’uko tubikesha CNLG, ibitero byabishe byabaga biyobowe n’uwungirije Burugumestri muri Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini, (...)

Sponsored Ad

Nkuko CNLG, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside dukesha aya makuru ibisobanura, iyi tariki ubwicanyi bwarakomeje mu buryo bukomeye, aho mu bice byinshi abatutsi bishwe mu buryo butagira ingano. Icyo gihe abasirikare barindaga Perezida Habyarimana barashe ibisasu bikomeye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka.

Nk’uko tubikesha CNLG, ibitero byabishe byabaga biyobowe n’uwungirije Burugumestri muri Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini, hiyongeyeho uwari konseye wa Gahanga akaba yarahoze mu gisirikare ndetse n’abandi bantu bavuye mu gisirikare aribo Zirarushya, Kimonyo François, hiyongeraho abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n’abari ku musozi wa Rebero barindaga RADAR bose bahurira i Gahanga.

-Ni wo munsi abatutsi barenga 7564 biciwe kuri Kiliziya Gatolika i Gahanga muri Komini Kanombe, abarenga 2522 bicirwa i Karembure, muri Gahanga.

-Icyo gihe kandi abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Gashora no mu kigo cya ISAR Karama (ubu ni mu Murenge wa Riririma), barishwe bose.

-Kuva 10-15 Mata 1994, Abatutsi bajyanwaga kwicwa n’abasirikare muri Camp GP ku Kimihurura.
-Abari bahungiye ku Bitaro bya Kiziguro (ubu ni mu karere ka Gatsibo), nabo nibwo bishwe.

-Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Gikumba muri Bumbogo, barishwe.
-Interahamwe zo muri Komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, zishe abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace). Harokotse abantu babiri gusa.

-Nicyo gihe Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yafunze imiryango yayo maze Ambasaderi Rawson hamwe n’abandi banyamerika 250 barahungishwa.

-Mu mujyi wa Kigali kandi abatutsi bari bahungiye ku Bigega bya Gatsata, barishwe.
-Imibiri ivangavanze n’inkomere igera ku 10,000 yatoraguwe mu mihanda ya Kigali maze ijyanwa mu bitaro binyuranye.

-Kuri Kiliziya Gatulika ya Ruhuha no mu nkengero zayo muri Komini Ngenda, muri Bugesera; kuri iyi tariki hiciwe abatutsi bagera ku 10,000.

-Impuzamugambi zifatanyije n’Interahamwe zishe abatutsi bagera ku 10,000 bari bahungiye kuri Komini Gashora no ku kiyaga cya Rumira na Kidogo muri Bugesera.
-Ni nawo munsi Umutwe w’ingabo za FPR Inkotanyi wari uturutse Byumba wageze muri CND uje gufasha ingabo zari zihari gukomeza kurokora abicwaga.

-Abarwayi bagera ku 100 biciwe mu bitaro bya Kigali (CHUK) bishwe n’abasirikare ba leta.
-Ni nako kandi abatutsi benshi b’i Kangazi muri Nkanka (Cyangugu) baroshywe mu Kiyaga cya Kivu.

-Hishwe Abatutsi b’i Ntura muri Giheke (Cyangugu)
-Hishwe Abatutsi b’i Ntendezi
-Hishwe Abatutsi benshi i Musasa muri Centre ya Ruli
-Hishwe Abatutsi i Rwankuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa