skol
fortebet

Menya impamvu abatuye ahubatswe umudugudu w’ ikitegererezo i Huye bawise ’Yeruzalemu’

Yanditswe: Sunday 08, Oct 2017

Sponsored Ad

Abahawe amazu mu mudugudu w’ ikitegererezo wubatswe mu murenge wa Simbi n’ abatuye hafi yaho bawise Yelusalemu .
Uyu mudugudu wubatswe mu Mudugudu wa Rusuma, Akagari ka Kabusanza, mu Karere ka Huye, urimo amazu meza yubakishije amatafari ahiye, afite inzugi ndetse n’amadirishya bikoze mu byuma, birimo n’ibirahure.
Ni amazu meza yubatse ku buryo ane ane agiye yegeranye (four in one), kandi buri yose ifite icyumba cy’uruganiriro ndetse n’ibyumba bitatu byo kuraramo; afite n’ubwiherero, ubwogero, (...)

Sponsored Ad

Abahawe amazu mu mudugudu w’ ikitegererezo wubatswe mu murenge wa Simbi n’ abatuye hafi yaho bawise Yelusalemu .

Uyu mudugudu wubatswe mu Mudugudu wa Rusuma, Akagari ka Kabusanza, mu Karere ka Huye, urimo amazu meza yubakishije amatafari ahiye, afite inzugi ndetse n’amadirishya bikoze mu byuma, birimo n’ibirahure.

Ni amazu meza yubatse ku buryo ane ane agiye yegeranye (four in one), kandi buri yose ifite icyumba cy’uruganiriro ndetse n’ibyumba bitatu byo kuraramo; afite n’ubwiherero, ubwogero, igikoni n’ububiko ndetse n’ikigega gifata amazi y’imvura.

Guhera ku itariki ya 30 Kanama 2017 watujwemo abarokotse jenoside batishoboye batagiraga aho kuba.

Umwe muri aba baturage yatangarije Kigali today dukesha iyi nkuru ko Yelusalemu ari ahantu heza kandi n’ uwo mudugudu ukaba ari mwiza ngo ni imwe mu mpamvu zatumye bawita Yeluzalemu.

Yagize ati “Yeuzaremu ni ahantu heza kandi na hano urabona ko ari heza. Ni ho hantu muri uyu murenge warangira umuntu wese agahita ahamenya.”

Indi mpamvu bahise Yeruzaremu ngo ni uko batekereza ko hazaturuka amajyambere yo mu Kagari ka Kabusanza.

Venuste Nkurunziza na we w’i Kabusanza agira ati “Yeruzaremu haturuka ibyiza kuko ari iwabo w’umwami wacu Yezu. Na hano ni ho hazaturuka amajyambere yo mu Kagari ka Kabusanza.”

Amajyambere avuga ni amashanyarazi n’amazi bizagezwa muri uyu mudugudu n’abawuturiye bikabageraho.

Uyu mudugudu wubatswemo ishuri ry’inshuke abana bazatangira kwigiramo mu mwaka utaha w’amashuri.

Biteganyijwe ko uzanubakwamo inzu mberabyombi, agakiriro ndetse n’ivuriro, kandi hafi yawo hazubakwa isoko; nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa