skol
fortebet

Meya wa Muhanga yeguye ku mirimo ye kubera gutinya umuvuduko w’iterambere ry’akarere

Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice nawe yandikiye Njyanama y’Akarere ka Muhanga asaba kwegura ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere no muri Njyanama.

Sponsored Ad

Nkuko umuyobozi wa Njyanama ya Muhanga Shyaka Theobald yabitangarije RBA,Meya Uwamariya yanditse asaba kwegura ku mirimo ye kubera ko ngo umuvuduko aka karere kariho urusha imbaraga ubushobozi bwe.

Yagize ati "Ibaruwa ye yageze muri biro ya njyanama kuri iki gicamunsi saa 12:43.Yavuze ko abona umuvuduko w’iterambere akarere ka mUhanga uriho,cyane cyane ko gafite umujyi wa kabiri wunganira Kigali,abona bitajyanye n’imbaraga ze,ku buryo yumva yaba yeguye ku nshingano zo kuba umuyobozi w’akarere."

Shyaka yavuze ko i Muhanga madamu Uwamariya ariwe watanze ibaruwa yegura gusa nta bandi barabikora.

Meya Uwamariya ngo yubahirizaga inama yagirwaga n’abajyanama ndetse ngo muri iyi baruwa yashimye imikoranire ye n’inama njyanama.

Njyanama igiye kwicara mu nama idasanzwe kugira ngo barebe ubwegure bwa Meya nibona bukwiriye ibwakire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa