skol
fortebet

Minisitiri Busingye yasabye kwakirwa mu isi nshya ya Instagram

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Guverinoma Johnston Busingye yatangaje kuri Twitter ko ubu yinjiye mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram. Instagram ni urubuga rwitabirwa cyane n’urubyiruko n’ibyamamare, rushyirwaho amafoto agatangwaho ibitekerezo.

Sponsored Ad

Busingye yasabye abasanzwe bamukurikira kuri Twitter ko banamukurikira kuri Instagram.

Ati: “ Rwose munyihanganire natinze kujya kuri Instagram ariko n’aho munkurikire nta kibazo.”

Nyuma yo kubitangaza kuri Twitter abanyamakuru bari basanzwe bamukurikirana bahise bamuha ikaze kuri Instagram bamwe bakavuga ko n’ubwo yari yaratinze ariko ubu aje kandi ahawe ikaze.

Hari n’abamubwiye ko kugira umuntu mukuru kandi w’umunyacyubahiro kuri Instagram ntako bisa!

Undi ati: “ Ntugasaze”

Hari undi muntu wamusabye no kuzajya ku rubuga nkoranyambaga rwa SnapChat .

Kuri Twitter Minisitiri Johnston Busingye akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 23.

Kuri Instagram akaba yari amaze gukurikirwa n’abantu barenga 40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa