skol
fortebet

Min.Busingye yasobanuye iby’urukuta rwa Top Tower Hotel ruvugwaho guhitana umuntu

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye ndetse unafite Polisi y’Igihugu mu nshingano ze yahakanye ko hari umuntu umwe wapfuye ari mu bikorwa byo gusenya Top Tower Hotel.
Mu minsi ishize, nibwo hatangiye ibikorwa byo gusenya inyubako yakoreragamo Hoteri Top Tower yari ku Kimihurura, ubu muri iyi minsi ya none ibi bikorwa bikaba birimbanyije.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye ndetse unafite Polisi y’Igihugu mu nshingano ze yahakanye ko hari umuntu umwe wapfuye ari mu bikorwa byo gusenya Top Tower Hotel.

Mu minsi ishize, nibwo hatangiye ibikorwa byo gusenya inyubako yakoreragamo Hoteri Top Tower yari ku Kimihurura, ubu muri iyi minsi ya none ibi bikorwa bikaba birimbanyije.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Michael Ryan yanditse kuri Twitter agaragaza ko inyubako ya Top Tower yasenywe ikanagwira umuntu ndetse ikaba yaranasenye urukuta rw’inzu akoreramo.

Yagize ati “ irangira rya Top Tower yari ituranye na EU, iri gusenywa ku uryo budasanzwe yangije cyane urukuta rwacu ndetse umwe mu bakozi yapfuye.”

Minisitiri w’Ubutabera , Johnston Busingye yanditse kuri Twitter ahakana ko nta muntu waguye mu bikorwa byo gusenya.

Yagize ati "Ibikorwa byo gusenya byagenze neza, igikuta cyari cyarasenyutse mu cyumweru gishize , nta muntu n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke."

Umujyi wa Kigali ukimara gufata icyemezo cyo kuyisenya; Ku mu masaha akuzeho y’umugoroba wo ku wa kabili tariki ya 11 Nyakanga 2017 inyubako ya Hotel Top Tower iherereye ku Kimihurura bahise batangira kuyisenya. Amakuru Umuryango wamenye ni uko iri gusenywa n’Umujyi wa Kigali ku mpamvu z’uko ngo itubahirije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali bityo aho yubatse hakaba hakenewe ikibanza cyo kubakwamo inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Ubwo umunyamakuru w’Umuryango yageraga aho iyi nyubako iherereye saa yine z’ijoro ku isaha ya Kigali yasanze hari iyi nyubako izitijwe amabati atuma utarebamo imbere, hari urumuri imbere ku gice cyimwe cy’iyi nyubako ariko rugereranyije , mu muhanda w’imbere yayo imodoka zitambuka nk’ibisanzwe ariko mu imbere mu nyubako ibintu bimborekana cyane nk’aho hari ikintu kiri gusenywa.

Hotel Top Tower yafunzwe n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali taliki 22/6/2016 uvuga ko ukemanga gukomera kwayo n’ubwo nta mpanuka yari yahabaye.

Min.Busingye yahakanye ko hari uwaguye mu isenywa rya Top Tower Hotel
Ambasaderi Michael Ryan yavugaga ko ibikorwa byo gusenya Top Tower byahitanye ubuzima bw’umwe mu bakozi
Igikuta cyaguye bivugwa ko cyahitanye umuntu

Ibitekerezo

  • KANDI IBI NI UBUKUNGUZI BUKONEREYE ABATUYE URWANDA!!!!!

    KANDI IBI NI UBUKUNGUZI BUKONEREYE ABATUYE URWANDA!!!!!

    wowe ntushinzwe kumenya gahunda za leta ntugapfe kuvuga menya ibyawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa