Min Evode Uwizeyimana na Isaac Munyakazi beguye, bashobora no gukurikiranwa mu nkiko

Amakuru   Yanditswe na: DC CLEMENT 7 February 2020 Yasuwe: 11776

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki 6 Gashyantare 2020 nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga n’andi Mategeko ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Isaac Munyakazi byatangajwe ko batanze amabaruwa y’ubwegure.



Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe babinyujije ku rubuga rwa Twitter batangaje ko Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente yakiriye amabaruwa y’ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta, Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi.

Iryo tangazo riragira riti:"Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, akazayashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika."

Kuwa mbere w’iki cyumweru Evode Uwizeyimana yahohoteye umukobwa ucunga umutekano muri Kampani y’Umutekano ya Isco ku nyubako ya Grande Pension Plaza wamusabye kunyura mu cyuma gisaka akabyanga ahubwo akamuhirika akikubita hasi.

Aho bimenyekaniye ku mbuga nkoranyambaga, Evode Uwizeyimana yasabye imbabazi uyu mudamu Mukamana Olive yahutaje ari mu kazi ke, avuga ko asabye imbabazi na rubanda kuko imyitwarire yagize itari ikwiriye umuyobozi nkawe.

Si aho gusa yagarukiye kuko yagiye no ku buyobozi bwa Isco gusaba imbabazi Mukamana imbere y’ubuyozi bwe.



Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB bukaba bwaratangaje ko bwatangiye iperereza, n’ubwo Evode yari yasbye imbazi ku mbuga nkoranyambaga akemer n’icyaha yakoze, ubu hakaba hasigaye no kureba uburemere bw’amategeko iri kosa yemeraga agasabira n’imbabazi rubanda ryari rifite.

Isaac Munyakazi we biragoye kumenya icyo azize ariko n’ubusanzwe Mineduc ihorana ibibazo by’uruhuri kandi bihindagurika bitakwizeza kuramba ku mwanya w’ubuyobozi.


Isaac Munyakazi

IGIHE cyatangaje ko Munyakazi ashobora kuba akekwaho kurya ruswa mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2019 aho ikigo cyari mu myanya ya nyuma mu gutsindisha yabigizemo uruhare kikaza mu myanya 10 ya mbere abifashinjwemo n’abakozi ba REB. Ngo ibi akaba yaranabyemeye akabisabira imbabazi ariko bikaba bigikorwaho iperereza.

Perezida Kagame niwe uzemeza ubwegure bw’aba banyamabanga bombi, gusa aho biri biragoye ko bizasubira inyuma.

Mu gihe Perezida wa Repubulika yakwemeza ubwegure bw’aba banyamabanga bikaba byahita biha ububasha busesuye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwo kubakurikirana kuko kwegura kwabo kwahita kujyana no gutakaza ubudahangarwa imbere y’amategeko bari bafite nk’abayobozi bakuru.

Author : DC CLEMENT

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Fayi

    Ibi byari bikwiriye kuri Evode kuko yakoze ibidakwiye guhohotera umuntu en plus umugore mu Rwanda?

    2 months ago
  • chat_bubble ruzindana

    Nyamara aba ba Nyakubahwa babanza kurahira yuko batazahemukira igihugu n’abanyarwanda.Byerekana ko Indahiro atariyo ngiro.Ba Nyakubahwa bakora ibyo Imana itubuza ni benshi.Muribuka Minister M.J. wigaruriye umugore w’abandi,nyuma bakamugira ambassador.Uwafata ba Nyakubahwa basambana hafatwa benshi.Cyangwa abarya ruswa.Umenya nta Nyakubahwa numwe ukora ibyo yarahiriye.Muzi ko na Trump bamushinja ibyaha byinshi,harimo n’abagore yaryamanye nabo.Benshi bakora ibyaha kubera ko bumva bafite ubudahangarwa.Ariko ntabwo bazacika Imana.Ku munsi wa nyuma,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,ititaye ku mwanya wari ufiteImana niyo dukwiye gutinya kurusha abantu.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Abantu 6 barimo n’abanyamakuru batawe muri yombi bahuruje abaturage bagiye...

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko kuri uyu 8 Mata 2020...
9 April 2020 Yasuwe: 3462 0

U Rwanda rwahawe amafaranga Miliyari 11 zo guhangana n’icyorezo cya...

Banki y’Isi ibinyujije mu Kigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA),...
8 April 2020 Yasuwe: 1365 0

#Kwibuka26:Police y’u Rwanda yijeje Abaturarwanda umutekano usesuye

Kuva tariki ya 07 Mata abaturarwanda, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Isi yose...
8 April 2020 Yasuwe: 353 0

Gasabo:Bamwe mu bari bafungiwe muri Kasho bafunguwe kubera Coronavirus

Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze n’urwisumbuye mu karere ka Gasabo bwarekuye...
7 April 2020 Yasuwe: 1742 0

Apotre Mukabadege Liliane yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Umushumba w’itorero Umusozi w’ibyiringiro Apôtre Mukabadege Liliane yatawe...
6 April 2020 Yasuwe: 3170 1

Nyarugenge:Abantu 2 bagaragaye mu mashusho bakubita ukekwaho kwiba Telefone...

Kuwa Gatatu tariki 1 Mata 2020 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe...
4 April 2020 Yasuwe: 3170 0