MINALOC yahagaritse inama ziba mu gitondo zikabuza abaturage gukora imirimo ibateza imbere
Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu[MINALOC] yaraye ishyize hanze itangazo ryamagana abayobozi bo mu nzego za Leta cyangwa izigenga bategura inama zurudaca mu gitondo bikabangamira imirimo y’abaturage.
Kuri uyu wa Mbere nibwo MINALOC yasohoye itangazo risaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’izigenga kudakoresha inama z’abaturage mu masaha ya mbere ya saa sita kuko bituma batabona umwanya wo gukora imirimo yabo ibatunze by’umwihariko ubuhinzi cyane ko turi gihe cyabyo.
Muir iri tangazo,Prof.Shyaka Anastase yasabye abayobozi kujya bakoresha inama nyuma ya saa sita kugira ngo amasaha ya mbere ya saa sita aharirwe ibikorwa biteza imbere abaturage.
Prof Shyaka kandi yabwiye aba bayobozi bo mu nzego zibanze ko bakwiriye kuzajya bahuza izi nama n’inteko z’abaturage kugira ngo zigabanuke cyane ko hari ubwo ziba nyinshi bikabangamira imikorere y’abaturage ntibabone umubyizi uko bikwiriye.
Itangazo rya MINALOC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *