skol
fortebet

MINEDUC igiye gushyira hanze amanota y’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye

Yanditswe: Wednesday 20, Feb 2019

Sponsored Ad

MINEDUC yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019, aribwo itangaza amanota ibizamini bya Leta byasoje amashuri yisumbuye byakozwe m’ Ugushyingo 2018.

Sponsored Ad

Amanota azatangazwa ajo saa mbili za mu gitondo ni ay’ abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu myuga n’ ubumenyi ngiro n’ abasoje ayisumbuye mu mashuri nderabarezi, n’ abasoje ayisumbuye muri rusange (TVET, TTC,General Education ).

MINEDUC yemeje aya makuru ibinyujije ku itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa Twtter kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Gashyantare 2019.

Mu kiciro gisoza amashuri yisumbuye hakoze abanyeshuri 46.668 barimo abakobwa 26 097 umubare umwe na basaza babo, umwaka ushize hakoze 23.536.

Ku rwego rw’igihugu, abanyeshuri ibihumbi 99.288 ni bo bakoze ikizamini gisoza ikiciro rusange, barimo abakobwa 54 194 n’abahungu 45.094; mu gihe umwaka ushize hakoze 98 268 bose hamwe.

Ibitekerezo

  • nabazaga? ko mbona result zatanzwe ari iza 2017 mundebere iyo bahasha banyakubahwa bafite! munsubize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa