skol
fortebet

MINEDUC igiye gushyira hanze amazina y’abarimu n’abayobozi b’ibigo b’inkundamugayo

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2019

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko mu minsi mike izashyira hanze urutonde rw’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri batitwaye neza mu kazi kabo bigatuma ireme ry’uburezi ridindira.

Sponsored Ad

MINEDUC yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bitwaye nabi bituma uru uburezi bw’u Rwanda bujegajega.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac, yavuze ko iki cyemezo kiri mu myanzuro yafashwe kugira ngo harwanywe bimwe mu bibazo uru rwego rurimo guhura nabyo.

Kiri mu byemezo byafatiwe mu mwiherero, aho byemejwe ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba kubazwa iby’imiyoborere mibi ndetse n’inyerezwa ry’amafaranga y’amashuri.

Yagize ati “Bagomba kubibazwa, ntabwo tuzarebera buri wese usubiza inyuma imbaraga n’umutungo byashyizwemo kugira ngo abana b’u Rwanda, babone ireme ry’uburezi bagomba.”

Dr. Munyakazi yavuze ko mu bugenzuzi bw’imiyoborere y’ibigo bwagaragaje ko hari amakosa yagiye agaragaramo, uyu ukaba ari umwanya wo gutangira guhangana na byo.

Yagize ati “Uru rutonde ruzaba ruriho amazina kandi dufitiye ibimenyetso ko bakoze ibi bintu, hari ingero zimwe aho usanga za mudasobwa zimwe zibwe mu mashuri kandi ugasanga hari abarimu babigizemo uruhare. Kubera iki twabagumana kandi hari ibimenyetso by’amakosa bakoze.?”

Yavuze ko iki atari cyo gihe gusa uru rutonde rugiye gushyirwa ahagaragara ahubwo ari igikorwa kizakomeza.

Muri Mutarama uyu mwaka abarimu 739 bo mu mashuri atandukanye mu gihugu babashijwe kuri za mudasobwa zaburiwe irengero, inyinshi zikaba zaribwe mu bigo byabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu 2018 gusa rwavuze ko mudasobwa 100 zibwe, muri rusange izigera kuri 939 zikaba ari zo zimazwe kwibwa.

Christine Niyizamwiyitira, ukuriye Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu burezi mu kigo cy’Igihugu cy’Uburezi, yabwiye The New Times ko kugeza ubu hari abarimu n’abanyeshuri barimo gukorwaho iperereza.

Yagize ati “Usanga mudasobwa zibwe kandi ntubone hari urugi rwamenetse, ibi bivuze ko hari umuntu wari ufite urufunguzo wafunguye.”

Leta y’u Rwanda imaze gushora miliyari 23 Frw, mu gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri.

Source:IGIHE

Ibitekerezo

  • GUTAMAZA UMUNTU NAGIRANGO NTIBYEMEWE KERETSE YARAHAMIJWE ICYAHA UBWOSE BARENGANA BAZAREGA LETA RA? MINISITERI NIKORESHE IBIHANO BYEMEWE NICYO DUSABWA TWESE KUBAHIRIZA AMATEGEKO,UBWOSE MWISHE ITEGEKO IKINYURANYO CYABA ARIKIHE NABO MUZATANGAZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa