skol
fortebet

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo yatangaje umunsi w’ikiruhuko

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kumenyeshwa n’umuryango w’aba-Islam mu Rwanda ko ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019 ari umunsi mukuru wa Eid al-Adha, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo(MIFOTRA) yemeje ko kuwa mbere taliki 12 Kanama ari ikiruhukoku bakozi ba leta bose.

Sponsored Ad

Eid al-Adha ni umunsi mukuru abagize idini ya Islam baba bibuka ukubaha Imana kutagereranywa kwaranze Aburahamu, ubwo yari agiye gutamba umwana we Isaka.

Nk’uko ibitabo bitagatifu bibivuga, Aburahamu ubwo yari agiye gutamba umwana we, Imana yahise imwereka umwana w’intama yo gutamba, umwana we arokoka atyo.

Ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa twitter rwa MIFOTRA, buragira buti “Hagendewe ku Itangazo ry’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC), Umunsi Mukuru wa Eid Al-Adha uzaba ku Cyumweru tariki ya 11/8/2019. Kuwa Mbere tariki ya 12/8/2019 uzaba Umunsi w’Ikiruhuko mu Rwanda, kuko Eid Al-Adha izahurirana n’impera z’icyumweru. Eid Mubarak.”

Uyu munsi wa kabiri ukomeye wizihizwa n’aba – Islam mu Rwanda nyuma ya Eid – Al – Fitr, wizihizwa ubwo aba – Islam baba basoza umutambagiro mutagatifu i Maka.

Muri uyu mwaka, aba – Islam barenga 80 baturutse mu Rwanda bajya muri uyu mutambagiro mutagatifu,barimo n’umukecuru w’imyaka 86 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa