skol
fortebet

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda yashyize ahagaragara ingamba zafatiwe imikino y’amahirwe irimo Ibiryabarezi

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abasigaye bakinira imikino y’amahirwe ahantu hatemewe n’amategeko ndetse bigatuma habaho ikibazo cy’amakimbirane n’ubujura bwa hato na hato,Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yashyize ahagaragara ingamba zafashwe zigamije kunoza ibyerekeranye n’imikino y’amahirwe.

Sponsored Ad

Muri iyi mikino y’amahirwe harimo ibyitwa ibiryabarezi byakunze kwinubirwa n’abantu batandukanye, bagaragaza ko nta nyungu babibonamo ahubwo ko bigamije kubakenesha.

Ku ruhande rw’abacuruzi ndetse n’abandi bantu batabikina bo bavuze ko ibiryabarezi biri kubatera ingaruka zo kubura aho bavunjisha ibiceri mu gihe bakeneye kugarurira umuntu bitewe n’uko ibyinshi kiba kibibitse.

MINICOM ibinyujije mu Itangazo ivuga ko byagaragaye ko abantu basigaye bakorera imikino y’amahirwe ahantu hatemewe, bityo bigatera ingaruka zinyuranye zirimo amakimbirane, ubujura n’ibindi.

Ngo hari n’abandi bakora ibikorwa by’imikino y’amahirwe batabifitiye uburenganzira bwo kubikora butangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Ku bw’izo mpamvu, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko nta muntu wemerewe gutangiza ibijyanye n’imikino y’amahirwe iyo ari yo yose atabiherewe uburenganzira na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Itangazo rya MINICOM ryashyizweho umukono na Soraya Hakuziyaremye, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kandi rivuga ko nta muntu wemerewe gukorera imikino y’amahirwe ahantu hatemewe nko ku mihanda, muri butike, mu tubari duciriritse n’ahandi.

MINICOM ivuga ko nta n’umuntu wemerewe gukora ibikoresho bikinishwa mu mikino y’amahirwe atabiherewe uburenganzira na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

MINICOM ivuga ko nta mashini ikozwe cyangwa yasanishijwe ibiti yemerewe gukoreshwa mu mikino y’amahirwe.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isaba abafite ibikorwa by’amahirwe biri ahantu hatemewe kuba babikuyeho bitarenze tariki 17/06/2019, bitaba ibyo inzego zibifitiye ububasha zigafunga izo nyubako kandi imashini zigafatwa, ndetse n’ababikora bagacibwa amande hakurikijwe itegeko.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isaba inzego z’ibanze gufatanya na Polisi kugenzura niba nyuma y’itariki yavuzwe ya 17/06/2019, abakora imikino y’amahirwe bayikorera ahantu hemewe, no kureba niba bafite uruhushya rutangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, bityo abatubahirije ibisabwa bagahanwa hakurikijwe itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe, n’andi mategeko agena ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa