addresiya
startimes

Minisiteri y’ubutabazi yavuze ukuri ku babonye ubutaka bugenda i Nyamagabe bakabihuza na Coronavirus hanyuma bakabyita imperuka

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 16 March 2020 Yasuwe: 6589

Mu mpera z’icyumweru gishize, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwije amashuhso yerekanaga ubutaka bugenda ndetse abari hafi yabwo bavuga ko ibyanditswe bisohoye ngo umunsi w’imperuka wageze ndetse bakanabihuza n’icyorezo cya Coronavirus cyayogoje abatuye Isi bityo bagahamya badashidikanya ko ari iminsi y’ibihe bya nyuma ku bemera ubuhanuzi bwo muri Bibiliya.



Aho byabereye ni mu murenge wa Uwinkingi, Akagari ka Rugogwe, Umudugudu Subukinira, mu cyanya gikomye ku mukandara wa Nyungwe. Byabaye ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020. Iyi nkangu yafunze umuhanda w’umukandara wa Nyungwe.

Mu kubona ayo mashusho yakwirakwiraga kuri Twitter, WhatsApp, Facebook n’ahandi, abahanga mu bifite aho bihuriye n’ubutaka bavuze ko ibi ari ibintu bisanzwe bityo ko abantu badakwiye gukuka imitima ngo babihuze n’imperuka dore ko n’amajwi y’umvikanaga mu mashuhso yafashwe ubwo butaka bugenda, abantu bavugaga ko ari imperuka.

Na Minisiteri y’ Ubutabazi mu Rwanda MINEMA yabivuzeho, yavuze ko ubwo butaka ari ubwo mu karere ka Nyamagabe ngo byatewe n’imvura imaze iminsi igwa ubutaka bukaba bwarasomye cyane. Bakomeza bemeza ko iyi nkangu yacitse nta muntu yahitanye kuko aho yabereye ari ahantu hakomye.

Yagize iti “Nyamagabe ni kamwe mu turere twagize imvura nyinshi, cyane igice cyegereye Nyungwe kuva muri Nzeri 2019 kugeza ubu ibi rero byatumye ubutaka busoma cyane bitera inkangu (landslide).”.

Yongeyeho ko “Iyi nkangu yabereye hari umusozi urimo isoko y’amazi, hacitse kubera amazi menshi maze ubutaka buratemba ariko ntacyo byangije kubera ko ari mu cyanya gikomye (buffer zone)”.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 10 bakize Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Mbere mu gihe umwe...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko uyu munsi habonetse umuntu umwe...
11 May 2020 Yasuwe: 1635 0

Rwanda:Ibihano bihanishwa uwagejeje saa mbili z’ijoro ari mu...

Nyuma yuko guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 04 Gicurasi amategeko ya...
7 May 2020 Yasuwe: 7873 0

Musanze:Imiryango 28 icumbikiwe mu kigo cy’ishuri kubera imvura

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa gatanu kugeza kuwa Gatandatu mu Ntara...
3 May 2020 Yasuwe: 1231 0

Reba uko gahunda yo gutwara abagenzi iteye mu ntara zose z’u Rwanda no mu...

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasobanuye ko...
2 May 2020 Yasuwe: 21608 3

Habayeho impinduka nyinshi kuri gahunda yari isanzweho ya Guma mu Rugo na...

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki 30...
1 May 2020 Yasuwe: 7226 0

Rwanda:Hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu gusaba uruhushya rwo gusohoka mu...

Nkuko Itangazo rya Polisi y’u Rwanda yashize ku rukuta rwayo rwa Twitter...
26 April 2020 Yasuwe: 2732 3