Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yamaganye ihamagazwa ritemewe ry’umuturage wasabwe kwitaba yitwaje ibyangombwa 6 birimo n’icy’ubwiherero

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 24 October 2019 Yasuwe: 3520

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yamaganye ihamagazwa ritemewe ry’umuturage w’Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo wasabwe kwitaba yitwaje ibyangombwa bitandatu birimon’icy’ubwiherero bwuzuye.



MINALOC yamaganye iri hamagarwa nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2019, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango yoherereje umuturage witwa Ndayambaje Shinani ibaruwa imuhamagaza kwitaba ku biro by’Akagari yitwaje ibyangombwa bitandatu.

Iyo baruwa igaragaza ko Ndayambaje agomba kwitaba tariki ya 24 Ukwakira 2019 yitwaje ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, icyemezo cy’irondo, icyemezo cy’ubwiherero bwuzuye, icyemezo cy’uko afite akarima k’igikoni, n’icyemezo cy’uko adacuruza cyangwa adakora ibinyobwa bitemewe.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yahise yamagana ihamagazwa rikozwe kuri ubwo buryo kuko bugira ingaruka mbi ku muturage wari ukeneye serivisi runaka.

MINALOC yagize iti, “Ibyemezo nk’ibi ntibyemewe, nta n’aho biteganywa mu mategeko cyangwa inyandiko ngenderwaho mu gutanga serivisi mu nzego z’ibanze kuko bibangamira, bikanadindiza umuturage ukeneye serivisi”.

MINALOC yasabye Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Ruhango guhita bakurikirana iby’iki kibazo kandi hagafatwa umwanzuro ukwiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko bitari bisanzwe mu Karere ka Ruhango ko umuyobozi yiyandikira inyandiko imenyesha abaturage gahunda zitandukanye akayohereza atagishije inama.

Agira ati, “Iyo abanza kugisha inama inzego zimukuriye ntaba yaguye muri ririya kosa, kuko ntabwo byemewe ko umuturage ahabwa serivisi cyangwa ahamagazwa ku Kagari abanje kwerekana biriya byose”.

Yakomeje Avuga koimpamvu uyu muyobozi yanditse iyi baruwa bishobora kuba byakomotse ku zindi mpamvu ze bwite yari ashakakugeraho.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana wagwiriwe n’igiti i Rulindo ntiyagira icyo aba akomeje gutangaza...

Mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Kinihira mu kagari ka Butunzi, igiti...
12 November 2019 Yasuwe: 4238 0

Muhanga: Abize ibijyanye na Muzika bahawe ikizamini cya Leta bagombaga...

Abanyeshuli 21 biga umuziki ku Nyundo bakoreye ikizamini cya Leta kuri Site...
12 November 2019 Yasuwe: 810 0

Uwahoze ari umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye nyuma yo kunanirwa gusobanura...

Urwego rw’umuvunyi ruratangaza ko rwatsinze urubanza rwari ruhanganiyemo na...
12 November 2019 Yasuwe: 1731 0

Dore impamvu ibizamini bya leta byatangirijwe mu Karere ka Huye ku rwego...

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi...
12 November 2019 Yasuwe: 807 0

Ubwicanyi bwatumye Radio ikora ubukangurambaga bwo kurwanya Ebola...

Radio yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yagize uruhare mu bikorwa...
12 November 2019 Yasuwe: 283 0

Perezida Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda anasubiza abanenga...

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yagiranye ikiganiro kirambuye...
12 November 2019 Yasuwe: 2694 0