skol
fortebet

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ibya ya Ndwara idasanzwe yibasiye ibigo byigaho abakobwa gusa

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Indwara itazwi yari imaze iminsi ivugwa mu mashuri abiri yisumbuye y’abakobwa mu Rwanda , mu bigo by’amashuri bya Rambura mu burengerazuba na NEGA mu burasirazuba, minisiteri y’ubuzima yayisobanuye, ivuga ko ari iy’imitekerereze.

Sponsored Ad

Iyi ndwara yaciye igikuba mu gihugu buri wese yibaza ibyayo hari naribatangiye kuyita indwara y’amayobera kubera ukuntu abayirwaye babaga bameze/bagenda mu mashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga bamwe bari batangiye kuvuga ko ari amarozi, amashitani n’ibindi ….,.

Abaganga bo mu bitaro byegereye aya mashuri yibasiwe n’iyi ndwara bari barananiwe kumenya ubu burwayi burangwa no kubabara mu mavi kugeza aho uyi rwaye adashobora kwigenza.

Minisiteri y’Ubuzima ntacyo yari itangaza kuri iyi ndwara yashobeye benshi , gusa Dr Jean Damascène Iyamuremye, umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri minisiteri y’ubuzima, aganira na BBC yemeza ko bamenye iyi ndwara.

Hiyambajwe inzobere, zirimo iz’ibibazo by’imitekerereze ari nazo zivuga ko zamenye ubu burwayi nyuma y’isuzuma.

“Dukurikije ibimenyetso twabonye, turemeza ko ari icyo bita ‘mass hysteria’, aho umuntu agira ikibazo cyo mu mutwe ariko akagaragaza ibimenyetso byo ku mubiri.”

“Rero sinabura guhamya ko iyo ndwara ishamikiye ku ihungabana twasanze Abanyarwanda hafi 30% bagendana, biriya turimo tubona bisa naho ari ingaruka z’iryo hungabana rimaze igihe aribyo bita ‘complex trauma’ “.

Iyi ndwara iri ku mashuri abiri atandukanyijwe n’ibirometero birenga 200, abayigaho bakaba batandukanye mu buryo bunyuranye.

Dr Iyamuremye we avuga ko hari ikintu gifatanyije aba banyeshuri abantu batarabona ariko bo bashobora guhererekanya.

“Hari ibyo abantu batamenyereye nk’ibyo bita ‘télépathie’, ni ugusangira ibyiyumviro n’umuntu mutari kumwe”.

Iyi ndwara yibasiye ab’igitsina gore kuko ngo ari bo bakunze gukorwaho cyane n’ibibazo by’ihungabana. Dr Iyamuremye avuga ko atari iy’abakobwa gusa kuko ngo ubusanzwe mu bantu 10 bayirwara umwe aba ari umugabo.

banyeshuri bagera kuri 45 bayirwaye ubu bari kuvurirwa mu bitaro aho bakurikiranwa n’inzobere. Nta bantu bemerewe kubageraho uretse aba bari kubavura kuko ngo kugerwaho n’abantu benshi bibongerera uburwayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa