skol
fortebet

Minisitiri Busingye yanyomoje abavuze ko u Rwanda rwaciye Igifaransa

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yavuze ko abavuze ko u Rwanda rwaciye ururimi rw’ Igifaransa babivuze kubera impamvu ariko atariko kuri.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’ abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018, kibanze ku myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri, Minisitiri Busingye yakomoje ku mwanzuro wo kongerera imbaraga ururimi rw’ Igifaransa.

Busingye yavuze ko u Rwanda rutaciye Igifaransa nk’ uko byatangajwe mu binyamakuru mpuzamahanga ko ahubwo ibyabaye ari ukongerera imbaraga mu ururimi rw’ Icyongereza.

Yagize ati “(Ururimi rw’ Igifaransa) ntaho rwagiye, ntabwo rwatawe, icyabaye ururimi rw’ Icyongereza rwahawe imbaraga rurazamuka, rwari nko kuro 0 byari ngombwa ko rushyirwamo imbaraga”

Uretse u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ibihugu bituranye n’ u Rwanda aribyo Uganda , na Tanzania bikoresha ururimi rw’ Icyongereza, ibi nibyo Busingye avuga ko biri mu byashingiweho n’ u Rwanda mukongerera imbaraga Icyongereza.

Minisitiri Busingye yavuze ko abavuze ko u Rwanda rwaciye Igifaransa babivuze ubwo Mushikiwabo Louise yiyamamarizaga kuyobora Umuryngo w’ ibihugu bikoresha Igifaransa ngo byari bigamije guhanganira amajwi.

U Rwanda rwongereye ingufu mu ikoreshwa ry’ Igifaransa nk’ uko byatangajwe mu myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 24 Ukwakira 2018. Ni nyuma yaho Louise Mushikiwabo atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie.

Imwe mu ntego za Louise Mushikiwabo ni ukongerera ingufu ururimi rw’ Igifaransa rugakoreshwa mu nzego zose zirimo ingendo, uburezi, ubuzima n’ izindi.

Minisitiri Busingye yavuze ko Minisiteri y’ uburezi mu Rwanda izareba uko ururimi rw’ Igifaransa rwongererwa agaciro.

Yagize ati “Aho izi ndimi tugomba kuzikoresha mu kuvuga, mu kwandika. Ntabwo dufite igipimo cy’ uko rwagiye hasi. Mu mashuri rugomba gukoreshwa nk’ uko izindi ndimi zikoreshwa”

Minisitiri Busingye yavuze ko ururimi rw’ Igifaransa rutigeze rusinzira ngo nta nubwo ruzasinzira n’ igihe Mushikiwabo azaba atakiri Umunyamabanga wa Francophonie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa