skol
fortebet

Minisitiri Busingye yavuze ko nta tegeko rihari ritegeka ko umwana yandikwa mu gitabo cy’irangamimerere aruko se yabonetse

Yanditswe: Tuesday 19, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya guverinoma,Johnston Busingye, yavuze ko nta tegeko na rimwe rivuga ko umwana agomba kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere ari uko habonetse se,bityo asaba abana batewe inda z’imburagihe bakabyara kwihutira kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere.

Sponsored Ad

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019 mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe ikibazo cy’abana bahohoterwa bagaterwa inda bakiri bato yahuje abafatanyabikorwa batandukanye barimo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB,Polisi,ubushinjacyaha ndetse n’abahagarariye abangavu bahohotewe.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uri uw’agaciro, gira uruhare mu guharanira ejo heza hawe.”

Minisitiri Busingye yavuze ko inzego zose zikora mu butabera n’abafatanyabikorwa bazo bashyize hamwe ingufu bafite bagashyira mu ngiro ibyo amategeko ateganya, nta waba agitinyuka guhohotera no gutera umwangavu inda.

Avuga ko nk’ubuyobozi ndetse n’igihugu muri rusange batazihanganira umuntu wese ukora icyaha cy’ihohotera dore ko n’amategeko agihana ahari. Ati” Icyo dushinzwe nk’igihugu n’ukutihanganira ihohoterwa iryo ariryo ryose haba Ku mwana cyangwa Ku muntu mukuru kandi amategeko ahana icyo cyaha arahari” .

Gusa avuga ko kugira ngo abakoze icyaha babashe gufatwa babiryozwe, bisaba ko abana bahohotewe,ababyeyi babo ndetse n’abandi bajya batanga amakuru hakiri kare.

Ati” Nta kintu dushobora kugeraho tudafite amakuru cyangwa dufite adahagije. Mutinyuke mutange amakuru kandi mu gihe nyacyo mu nzego z’umutekano tubone uko tubaha ubutabera,guhishira umuntu waguhohoteye bituma yongera kuguhohotera ndetse uba umuhaye amahirwe yo gukomeza guhohotera n’abandi” .

Yavuze ko umwana wavutse ku mubyeyi wa hohotewe afite uburenganzira nk’ubw’abandi bana bose bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere niyo se yaba adahari.

Ati” Itegeko ntabwo risaba ko ujyana se w’umwana kugira ngo wandikishe umwana mu bitabo by’irangamimerere. Nimwandikishe abo bana bityo babone serivisi zose zirebana n’imibereho myiza zirimo ubwisungane mu kwivuza n’ibindi” .

Minisitiri Busingye yasabye Abagenzacyaha n’Abashinjacyaha kwibutsa abana bahohotewe ko igihe batanze ikirego cy’inshinjabyaha bagomba no gutanga ikirego cy’indishyi bikajyana mu rukiko kuko baba batabisobanukiwe kandi aribyo biha uburenganzira umwana wavutse Yasabye kandi ababyeyi gufasha umwana wabyaye imburagihe kwisanga mu bandi no ku muba hafi kubera ko ubuzima bwe butaba burangiriye aho, ahubwo haba hakiri andi mahirwe yo kubaho kandi agatera imbere.

Ati” Ababyeyi barasabwa gufasha abana gusubira mu buzima busanzwe no gusubira mu ishuri. Ubuzima ntibuhagarara kubera ko umwana yahohotewe ahubwo nicyo gihe cyo kumuba hafi. Indoto z’umuntu ntabwo zihagarara kubera ko yabyaye imburagihe” .

Ihohoterwa rishingiye Ku gitsina ni igikorwa cyose kigira ingaruka mbi Ku muntu haba Ku mubiri, mu mitekerereze, Ku myanya ndangagitsina no Ku mutungo.Ni icyaha gihanwa n’amategeko, by’umwihariko uwahohoteye umwana ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Ibitekerezo

  • Muzatubarize nimpamvu umuntu adashobora guhabwa ibyangobwa binjya mumahanga se adahari Kandi bazineza ko hari abobihakanye batazi naho ababateye inda babarinzwa muzatubarize murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa