skol
fortebet

Minisitiri Busingye yemeje ko Dr Habumugisha wakubitiye umukobwa mu ruhame yasohotse igihugu anyuze mu nzira zitemewe

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yatangaje ko Dr. Francis Habumugisha ushakishwa n’ubutabera, yasohotse mu gihugu anyuze mu nzira zitemewe kuko ari ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka mu gihugu.

Sponsored Ad

Mu Butumwa abantu batandukanye banyujije kuri Twitter bakomeje kwibaza uburyo umuntu ushakishwa n’ubutabera yasohotse igihugu akanigaragaza nk’aho ntacyabaye birangira Minisitiri Busingye abasubije ko uyu mugabo yasohotse aciye mu nzira zitemewe.

Minisitiri ati: “Urukiko rwategetse ko Habumugisha afungwa by’agateganyo. Ari ku rutonde rw’abinjira n’abasohoka batemerewe gusohoka. Yasohotse igihugu anyuze mu nzira za Panya. Yarahunze, igihe n’igihe azagezwa imbere y’ubutabera.”

Mu Ukwakira 2019, urukiko rwisumbuye rwategetse ko Bwana Habumugisha agomba gufatwa, hari hashize igihe gito arekuwe by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze.

Uyu mushoramari ufite televiziyo yitwa Goodrich TV, akora kandi ubucuruzi mu buvuzi bwifashishije imirire, aregwa gukubita Diane Kamali, gutukana mu ruhame no kwangiza ibye.

Nyuma y’ukwezi umwanzuro w’urukiko usomwe inzego zirimo ubugenzacyaha, ubushinjacyaha, n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa zose zatangaje ko zidafite uyu mugabo.

Dr Habumugisha Francis aherutse kwandika kuri Twitter ko yageze i Paris ndetse abimenyesha (tag) Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa ukorera i Paris.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa