Minisitiri Gashumba na Amb.Nduhungirehe banyomoje amakuru avuga ko imipaka ihuza u Rwanda na RDC yafunzwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 August 2019 Yasuwe: 1652

Ba minisitiri barimo Diane Gashumba w’Ubuzima n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘IburasirazubaAmb.Nduhungirehe Olivier bahakanye amakuru avuga ko u Rwanda rwafunze umupaka warwo na RDC kubera Ebola iri guca ibintu I Goma.

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yabwiye RBA ko amakuru yazindutse avugwa kuri uyu wa 1 Kanama 2019 imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika ya Repubulika ya Demukarasi yafunzwe, ngo icyabaye ni ugukaza ingamba.

Yagize ati “Ntabwo umupaka uduhuza n’ igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ufunze, kuko iyo umupaka ufunze hari inzego zibitangaza zikabyandika zikabimenyekanisha.

Ahubwo icyo twakoze guhera ejo ni ugukaza ingamba zigisha abaturage, tubabwira ngo mwumvise ko hari undi muntu wagaragayeho icyorezo cya Ebola mu gihugu cy’ abaturanyi… icyo twakoze ni ukubabwira ngo niba mushoboye kutajya hariya ni mureke kuhajya”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanyomoje inkuru y’ikinyamakuru Daily Mail yashimangiraga ko uyu mupaka wafunzwe aho yavuze ko ibintu byafashwe uko bitari.

Nubwo aba bayobozi bakomeye bahakanye ko uyu mupaka utafunzwe,abanyarwanda batuye I Rubavu bangiwe kwambuka muri Repubulika iharanira ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo nk’ibisanzwe kubera iyi Ebola yahitanye umuntu wa 3 uyu munsi.

Abaturage batuye kuri uyu mupaka wafunzwe babwiye abanyamakuru ko babwiwe n’abashinzwe umupaka ko wafunzwe mu kwirinda ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, gahana imbibi n’umujyi wa Goma witwa Gilbert Habyarimana, yabwiye abanyamakuru ko iki cyemezo cyo kubuza abantu kwambuka berekeza I Goma no kuvayo uza mu Rwanda cyafashwe bamaze kukiganirizaho abaturage bakabyemeranya.

Amakuru mashya aravuga ko nyuma ya saa sita umupaka wongeye gufungurwa nyuma y’inama yahuje ubuyobozi n’abaturage, bumvikana ko abashobora kwambuka ari abafite ibintu bikomeye bagiye gutunganya i Goma.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RUSIZI:Kamuzizi yafashe icyemezo cyo gutwika diplome ye abitewe n’itorero...

Umugabo witwa Kamuzinzi Daniel wo murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,...
23 August 2019 Yasuwe: 2472 0

Urukiko rwanze kurekura ba banya Kenya bakurikiranyweho kubeshya urubyiruko...

Urukiko rw’ibanze rwa Kagamara ruherereye mu karere ka Kicukiro rwategetse...
23 August 2019 Yasuwe: 425 0

Kabagema wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu gihe cy’imyaka 4...

Kabagema Christophe wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu gihe...
22 August 2019 Yasuwe: 2387 0

Ingingo z’ingenzi zikubiye mu masezerano Perezida Kagame na Museveni...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Kanama 2019 nibwo perezida Kagame na...
21 August 2019 Yasuwe: 4293 0

Perezida Kagame na Museveni basinye amasezerano y’ubufatanye n’umutekano

Perezida Paul Kagame, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, João Lourenço wa...
21 August 2019 Yasuwe: 3979 1

Kicukiro: Polisi yaraye irashe abasore babiri barimo umwe washatse...

Polisi yaraye irashe abasore babiri mu karere ka Kicukiro barimo umwe wari...
21 August 2019 Yasuwe: 5695 0