skol
fortebet

Minisitiri Mukeshimana yagaragaje imvano ya Nkongwa yibasiye ibigori n’ amasaka mu Rwanda n’ uko yarwanywa

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubuhinzi n’ ubworozi yavuze ko Nkongwa zibasiye ibigori n’ amasaka mu Rwanda ari ikibazo cyugarije umugabane w’ Afurika, asaba abahinzi gushyiraho akabo kuko ntagikozwe iki kibazo cyafata indi ntera.
Mukeshimana Gerardine yabikomojeho kuri uyu wa Kane tariki 6 Mata 2017, ubwo yatangizaga igikorwa cyo gutera imboga mu gihanga cya Nyarufunzo gikora ku Mirenge ya Mageragere, Kigali na Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.
Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ikibazo cya Nkongwa ari (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubuhinzi n’ ubworozi yavuze ko Nkongwa zibasiye ibigori n’ amasaka mu Rwanda ari ikibazo cyugarije umugabane w’ Afurika, asaba abahinzi gushyiraho akabo kuko ntagikozwe iki kibazo cyafata indi ntera.

Mukeshimana Gerardine yabikomojeho kuri uyu wa Kane tariki 6 Mata 2017, ubwo yatangizaga igikorwa cyo gutera imboga mu gihanga cya Nyarufunzo gikora ku Mirenge ya Mageragere, Kigali na Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ikibazo cya Nkongwa ari ingaruka z’ izuba ryinshi ryacanye mu Rwanda mu gihe gishize. Avuga ko icyo bakangurira abaturage ari ukugenzura kenshi imyaka yabo iri mu murima utwo tusimba bakadukuramo bakadutwika, kugira ngo bakumire ko twakomeza kwiyongera. Yongeyeho ko Leta itanga imiti yo kwica amagi y’ utwo dusimba.

Yagize ati “Abaturage tugenda tubegereza imiti, dufite imiganda bagenda babitora bakabitwika… Icyo tugumya kubakangurira ni ukubagara, buriya igihingwa iyo gifite imbaraga kibasha kwihanganira ibyonnyi cyangwa indwara, iyo gifite imbaraga nkeya ibyonnyi biraza bikagitwara”

Yakomeje agira ati “Icyo tubakangurira ni ukubagara ibigori, ubundi bakitabira imiganda yo gutoragura no gutwika utwo dusimba, bakanakurikirana imirima yabo bakamenya niba Nkongwa irimo cyangwa itarimo”

Minisitiri Mukeshimana yakomeje avuga impamvu bakangurira abaturage gutoragura no gutwika utwo dusimba.

Ati “Imapmvu tubakangurira kubitora no kubitwika ni ukugira ngo bitagera ku rwego rwo gutera amagi. Biriya binyabwoya igikurikiraho ni ukuba ibinyugunyugu, iyo bibaye ibinyugunyugu rero bitera amagi menshi cyane, kubifata kuriya bimeze biratuma kwiyongera kwabyo bitaba byinshi cyane”

Inkomoko ya Nkongwa yugariye ibigori n’ amasaka mu Rwanda no hanze yarwo

Minisitiri Mukeshimana yagize ati “Ni icyorero gikunda kuza ahantu havuye izuba, kandi murabizi ko mu minsi ishize havuye izuba ryinshi mu gihugu cyacu”

Igishanga cya Nyagafunzo cyatangirijwemo ubuhinzi bw’ imboga gifite ubuso bwa hegitari 30. Hazahingwamo amashu, karoti na beritrave.

Umuyobozi w’ akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yavuze ko ari igishanga gifatiye runini umujyi wa Kigali kuko imboga zigiye guhahingwa zitezweho guhaza amasoko yo mu mujyi wa Kigali.


Gitifu wa Mageragere, Meya Kayisime na Minisitiri Mukeshimana batera imbuto za betarave mu gishanga cya Nyarufunzo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa