skol
fortebet

Minisitiri Nduhungire Olivier yavuze ku birego by’ingabo z’u Burundi zishinja u Rwanda kubatera

Yanditswe: Tuesday 19, Nov 2019

Sponsored Ad

Ingabo z’u Burundi zivuga ko igitero cyagabwe ku birindiro byazo mu ijoro rishyira kuwa gatandatu tariki 17 z’uku kwezi muri komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka n’u Rwanda ahegereye ishyamba ry’Ikibira.

Sponsored Ad

Major Emmanuel Gahongano yatangarije radio televiziyo y’u Burundi [RTNB] ko "umutwe [wateye] wahise usubira mu Rwanda".

Kugeza ubu ntibiramenyakana neza abateye abo ari bo n’umubare w’abo cyahitanye, ingabo z’u Burundi ntizatangaje umubare w’abaguye muri iki gitero cyangwa abafashwe.

Amb. Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yavuze ko "atari ubwa mbere ibirego nk’ibi bidafite ishingiro babivuze".

Agace katewe kegeranye n’ishyamba ry’Ikibira rikomeza mu Rwanda rikitwa ishyamba rya Nyungwe.

Abaturage bo muri Commune Mabayi batangaza ku mbuga nkoranyambaga ko ingabo z’u Burundi zohereje abandi basirikare benshi bo gufasha abasanzwe mu gace katewe.

Mu minsi ishize umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wigambye ko wateye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda mu murenge wa Bweyeye uturutse mu ishyamba rya Nyungwe.

Bamwe mu baturage b’u Burundi bemeje ko ingabo zateye muri aka gace zavugaga Ikinyarwanda gusa ntibiramenyekana abo aribo.

Agace ka Bweyeye mu Rwanda hamwe na Commune Mabayi mu ntara ya Cibitoke mu Burundi duhana imbibi kandi twombi dukora ku ishyamba rimwe, Nyungwe/Ikibira.

Mu kwezi gushize abitwaje intwaro bateye mu Burundi mu ntara ya Bubanza commune Musigati bavuye muri DR Congo bashaka kwinjira mu ishyamba ry’Ikibira nk’uko abategetsi n’abaturage babitangaje.

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi mu Burundi ni wo wigambye icyo gitero.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa