skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye impamvu nyamukuru yatumye inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC isubikwa

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga,ushinzwe EAC yavuze ko inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yasubitswe ku busabe bw’umwe mu bakuru b’ibihugu binyamuryango wagaragaje imbogamizi z’uko atazaboneka.

Sponsored Ad

Iyi nama yari igiye kuba ku nshuro ya 21 yari iteganyijwe kuwa 30 Ugushyingo uyu mwaka yimuriwe mu ntangiriro z’umwaka utaha nkuko itangazo Amb.Nduhungirehe Olivier yandikiye abanyamuryango ba EAC ryavugaga.

Mu kiganiro yahaye RBA, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje gusubika iyi nama byaturutse ku busabe bw’umwe mu bakuru b’ibihugu wifuje ko yakwimurirwa umwaka utaha,icyakora yirinze gutangaza uwo munyamuryango uwo ari we.

Yagize ati "Ubundi amategeko avuga ko inama iterana iyo abakuru b’ibihugu bose bahari ariko udahari akaba ashobora guhagararirwa n’umuminisitiri, byanditse mu masezerano ya EAC. Ariko akenshi bikorwa ku bwumvikane iyo umukuru w’igihugu avuga ko kuri iyo tariki afiteho indi gahunda icyo gihe babyumvikanaho rwose bikaba ku yindi tariki, ni ko bisanzwe bikorwa.

Hari umukuru w’igihugu kimwe mu bigize uyu muryango wasabye Nyakubahwa Perezida wa Pepubulika nk’umuyobozi w’uyu muryango ko iyo nama yakwimurirwa mu kwezi kwa mbere cyangwa mu kwezi kwa 2 umwaka utaha kuko atari buboneke tariki 30 Ugushyingo. Ejo bundi mu nama Perezida wa Repubulika yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango muri Village Urugwiro yarabimumenyesheje hanyuma nandikira umunyamabanga mukuru menyesha n’abandi ba minisitiri b’ibihugu bigize uyu muryango."

Minisitiri Nduhungirehe yamaganye ibihuha ku isubikwa ry’iyi nama byakwirakwijwe na bimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda, ashimangira ko gusubika iyi nama ntaho bihuriye n’isubikwa ry’indi nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda.

Yagize ati "Nta n’aho bihuriye kuko gusubika inama ya Kampala ku byerekeye gushyira mu bikorwa aya masezerano ya Luanda ryatewe na gahunda y’abagize delegation yacu batari kuboneka ku wa mbere tariki ya 18. Ibyo twarabibamenyesheje ariko tubasaba kugena indi tariki twakumvikanaho iyo nama ikaba.

Hanyuma rero isubikwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC ryo nta nubwo ryasabwe n’u Rwanda, byasabwe n’umukuru w’ikindi gihugu, nta n’ubwo byasabwe na Uganda. Gushaka kubihuza mu binyamakuru bya Uganda ni ukwigiza nkana no gushaka kuvuga ngo byacitse kandi ntaho bihuriye."

Iyi nama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba izasubukurwa hagati ya Mutarama na Gashyantare umwaka utaha wa 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa