Minisitiri Nduhungirehe yakozwe ku mutima n’amashusho y’indirimbo ya King James
Yanditswe: Friday 18, Jan 2019
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe yatangaje ko yishimiye amashusho y’indirimbo igitekerezo yo King James yakoreshejemo umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Amb.Nduhungirehe Olivier yatangaje ko iyi video ari umwihariko ndetse agaragaza ko akunda ibihangano by’umuhanzi King James.
Yagize ati“Uyu ni umuntu wanjye (KingRuhumuriza), videwo ihebuje ku ndirimbo y’agahebuzo.”
Kuri uyu wa kane nibwo, King James uririmba mu nyana ya R&B yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo igitekerezo yasohoye mu buryo bw’amajwi mu mpera z’umwaka ushize.
Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo,benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda batanze ibitekerezo byabo kuri You Tube ko bishimiye icyemezo cya King James cyo gukoresha umuntu ufite ubumuga bw’uruhu mu ndirimbo ye.
Amb.Nduhungirehe yishimiye Video ya King James
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *