skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje amakuru yavugaga ko Uburundi butishimiye itorwa rya Perezida Kagame ryo kuyobora EAC

Yanditswe: Monday 04, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga, Amb, Olivier Nduhungirehe, yanyomoje ikinyamakuru The East African cyatangaje ko u Burundi bwamaze umwanya munini bwamagana icyemezo cya EAC cyo gutorera perezida Kagame kuyobora uyu muryango.

Sponsored Ad

Abinyujije kuri Twitter ye,Amb, Olivier Nduhungirehe yavuze ko yitabiriye iyi nama ndetse igihugu cy’u Burundi cyemeye nta kujijinganya ko Kagame ayobora EAC.

Yagize ati “Banyamakuru ba The East African, ni gute mwakwandika ibinyoma bimeze gutya?nari mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC ndetse umwanzuro wo gutora umukuru w’umuryango wamaze umunota umwe gusa.Abakuru b’ibihugu n’abandi bari bahagarariye abaperezida,batoye Nyakubahwa Paul Kagame bose.”

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko Uburundi butishimiye ko Perezida Kagame yatorewe kuyobora EAC ndetse ngo iyi nama yabaye kuwa 01 Gashyantare 2019,yamaze amasaha menshi bumvisha Uburundi ko bugomba kwishimira uyu mwanzuro ahanini bitewe n’umubano mubi w’u Rwanda n’Uburundi.

Visi Perezida Gaston Sindimwo yatangarije Radio Rema yo mu Burundi ko u Burundi butigeze bujijinganya ku itorwa rya Perezida Kagame nk’ umuyobozi mushya wa EAC.

Yagize ati “U Burundi bwemeye inomwa rya Perezida Kagame nta mananiza.”

U Rwanda rumaze imyaka isaga 5 rutabanye neza n’u Burundi gusa benshi bashimishijwe cyane n’ifoto yagaragaye perezida Kagame ari kuganira na Visi Perezida w’u Burundi,Gaston Sindimwo wahagarariye perezida Nkurunziza Petero wanze kwitabira iyi nama ya EAC,kugira ngo abone umwanya wo gukina ruhago.



Minisitiri Nduhungirehe yamaganye ibinyoma bya The East African

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa