skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ingamba u Rwanda rwafashe ku kibazo cy’umubano mubi n’u Burundi

Yanditswe: Friday 08, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane,Amb.Nduhungirehe Olivier yatangaje ko Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kureka Abarundi bakabanza gukemura ibibazo byabo bwite barangiza bakaza bakaganira n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Mu kiganiro mpaka,Amb. Nduhungirehe yari yatumiwemo kuri KT Radio ku munsi w’ejo, yatangaje ko Abarundi aribo bashotoye u Rwanda batuka perezida Kagame, bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bashaka kuvanga u Rwanda mu bibazo byabo ariyo mpamvu rwahisemo kubareka bakabanza bakiyunga barangiza bakaza gusaba imishyikirano n’u Rwanda.

Yagize ati "Ikibazo cy’u Burundi ni politiki y’iwabo.Mwumvise ibyo batangiye kuvuga ku Rwanda.Abarundi bahungiye mu Rwanda,batangira kuvuga ngo nitwe tubakoresha ngo tuzabatere,bazanamo ibintu by’amoko,bazana ibintu byo kuririmba perezida ibyo bazamukorera,birukana umu dipolomate ku maherere ndetse bapfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo byose kwari ukudushotora kugira ngo badushyire mu bibazo byabo.Dushyigikiye umuhuza n’uko ibibazo byacu byakemuka mu biganiro n’Abarundi.Ntabwo Abarundi bavuga ngo Kagame nahure na Nkurunziza ngo natwe twikirize ngo ikibazo gikemuke.Ikibazo ni icy’Abarundi ubwabo,babanze bagikemure,umubano uzagaruka.Ntabwo twemera iyo mvugo ngo abakuru b’ibihugu barareshya nibagende bumvikane.”

Amb.Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutiteguye kwinjira mu bibazo by’u Burundi ubwabo,ko bugomba gukemura ibibazo byabo bya politiki barangiza bagasaba u Rwanda ibiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa