startimes

Minisitiri Richard Sezibera yavuze ku baherutse gutangaza ko yitabye Imana

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 3 September 2019 Yasuwe: 5446

Bwa mbere mu mezi abiri ashize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Richard Sezibera, yagize icyo avuga ku byerekeye ubuzima bwe avuga ko abakwirakwije ibihuha by’uko ubuzima bwe buri mu kaga ari abanyamagambo b’abagambanyi.



Ibi Minisitiri Sezibera yabitangaje kuri uyu wa kabiri abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo yasubizaga ubutumwa bw’umwungiriza we Amb. Olivier Nduhungirehe, bwanyomozaga amakuru yagiye agaruka ku buzima bwa Sezibera avuga buri mu kaga, andi akavuga ko yitabye Imana hifashishijwe Twitter yahimbwe mu zina rye (Nduhungirehe).

Amakuru avuga ko Sezibera arembye yatangiye gukwirakwira mu mezi ashize, ahanini bigizwemo uruhare n’ibitangazamakuru byo muri Uganda. Ikinyamakuru ‘Command Post’ gishinze imizi ku rwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda CMI ni cyo cyakwirakwizaga cyane impuha zerekeye ubuzima bwa Minisitiri Sezibera.

Nyuma ya Command Post, impuha zerekeye ubuzima bwa Sezibera zanasakajwe na Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda. Urugero nko ku wa 08 Kanama, uyu mugabo abinyujije mu kinyamakuru Command Post, yavuze ko Minisitiri Sezibera arembeye muri bimwe mu bitaro byo muri Kenya nyuma yo kurogerwa i Londres ku wa 11 Nyakanga.

Ubu butumwa bwa Opondo bwaje mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utari wifashe neza, bwafashwe nk’ikimenyetso cy’ubushotoranyi, ndetse Amb. Nduhungirehe afata iya mbere asaba umuvugizi wa Guverinma ya Uganda kureka gukwirakwiza amakuru y’impuha, asobanura igikorwa cye nk’icyuzuye urwango.

Ku wa 15 Kanama nanone Command Post yongeye kwandika, noneho ivuga ko Sezibera yitabye Imana azize ubiryo biroze yari yariye i Burayi. Iki kinyamakuru cyongeyeho ko abo mu muryango bangiwe na leta y’u Rwanda kumwitaho.

Iki kinyamakuru cyanditse ibi, mu gihe ku wa 14 Kanama yari yanditse kuri Twitter ye agaragaza ko kuba u Rwanda rwari rwabaye umunyamuryango wa Banki y’ibikorwa remezo y’Aziya ari intambwe ikomeye rwateye.

Mu gihe ibi byose byavugwaga, u Rwanda rwirindaga kugira byinshi rubivugaho, uretse Nduhungirehe wacishagamo akerekana ko ari ibihuha.

Minisitiri Richard Sezibera yasubije abamubitse agira ati” “Ni abanyamagambo b’abagambanyi. Bamwe muri bo ni abicanyi binjira mu mabanga y’abandi, abanyabwenge buringaniye, batagira imitekerereze. Ntimubategerezeho byinshi….”

Ubutumwa bwa Nduhungirehe yasubizaga bwo bugira buti “Bagerageje gusakaza impuha ku buzima bwa Minisitiri Sezibera. Bayakwirakwije ku ma radio yabo avugira kuri interineti, no mu binyamakuru byabo. None n’ubu barashaka gukomeza gukwirakwiza ku mahuriro ya whatsapp amakuru y’ibinyoma yatambutse kuri twitter yahimbwe mu izina ryanjye. Bakorwe n’isoni”.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble [email protected]

    Umuryango, turabemera ku bw’amakuru meza mutugezaho, ariko inkuru zanyu maze gusanga ko ziba ari interurano. Iyo bigeze kuri Munezero ho biba akarusho. Iyi nkuru ntaho itandukaniye n’iyo kuri Teradignews.rw Ibyanyu ni copy paste gusa??

    September 2019

Inzindi nkuru

Kigali igiye gufata indi ntera mu guhindura isura[AMAFOTO]

Kimihurura ahazwi nka Minijust hagiye guhinduka burundu kuko inyubako zose...
29 June 2020 Yasuwe: 1561 0

Habonetse abarwayi 32 ba Coronavirus mu Rwanda hakira abandi...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24...
24 June 2020 Yasuwe: 1546 0

Habonetse abarwayi 59 ba Coronavirus mu Rwanda,hakira 11

Uyu munsi tariki ya 22 Kamena 2020,ubaye uwa mbere ubonetseho abantu benshi...
22 June 2020 Yasuwe: 1713 0

Abasize ibikoresho byabo mu gishanga cya Gikondo bahawe iminsi 7 kuba...

Abahoze mu gace k’inganda ka Gikondo bategetswe gukuramo ibikoresho byabo...
19 June 2020 Yasuwe: 917 0

Abakoresha Mobile Money na Mobile Banking basabwe kwitwararika mu gukoresha...

Ikibazo cy’uburiganya bukorerwa abakoresha mobile money na mobile banking...
19 June 2020 Yasuwe: 1555 0

Umupasiteri wo mu Rwanda yatunguranye avuga uburyo yabaye inkone ya...

Amazina ye ni Pasiteri Jean de Dieu UWIRAGIYE akaba ari umpasiteri...
12 June 2020 Yasuwe: 3510 1