skol
fortebet

Minisitiri Sezibera yavuze uburyo abarwanyi b’umutwe wa FDLR bivugwa ko aribo barinzi ba Perezida Nkurunziza badashobora kuzana amahoro mu Burundi

Yanditswe: Thursday 02, May 2019

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Richard Sezibera yavuze ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR badashobora kuzana amahoro mu Burundi kuko ngo icyo bashoboye ari ukwica gusa.

Sponsored Ad

Ibi Minisitiri Sezibera yabivuze mu gihe ahamaze iminsi ku mbonga za internet havugwa ko Perezida w’Uburundi Nkurunziza yaba arindwa n’Abanyarwanda babarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Minisitiri Sezibera yavuze ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR badashobora kurinda umuntu cyangwa igihugu ngo babishobore kuko icyo bashoboye ari ukwica nk’uko ngo bagiye babikora aho babaye hose haba mu Rwanda ndetse no muri DR Congo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2019 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Yagize ati, “Ibyo by’I Burundi bireba Abarundi. Aba FDLR se barinda nde? Aho bagiye barica, igihugu cyabemereye ko bajyamo kigira umutekano mucye ibyo birazwi. Bavuye hano mu Rwanda bishe, bajya muri Kongo barica n’abo bafatanya nabo barabica.”

Yakomeje avuga ko icyo yemeza ari uko FDLR idashobora kuzana umutekano mu Burundi yaba ari ku bantu cyangwa ku gihugu. Ngo kuba aba barwanyi bari mu Burundi nibyo kubera ubufatanye iyi mitwe yitwara gisirikare igirana n’Uburundi n’ibindi bihubu birimo ibituranye n’u Rwanda

Ati, “Gusa ibyo ntacyo bizabagezaho kuko guhungabanya umutekano w’u Rwanda ntibishoboka ababigerageza bose nibo bigiraho n’ingaruka.”

Muri iki Kiganiro kandi nibwo Dr Richard Sezibera ninaho yatangarije ko Nsabimana Callixte wiyita Sankara wari ufite gahunda yo guhungabanya umutekano yamaze gufatwa kandi ko mu gihe cya vuba azagezwa imbere y’ubutabera.

Aha Minisitiri Sezibera yavuze ko atari Sankara wenyine ahubwo ko n’abandi bose bafatanya bagomba kwitonda kuko bahagurukiwe kandi ko guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitapfa kubashobokera.

Ibitekerezo

  • Ntekereza ko ari ibinyoma.Impamvu nyamukuru nuko Interahamwe hafi ya zose zimaze gusaza cyangwa zapfuye.Ubwo urumva umuntu wali afite imyaka 25 muli 1994 yarinda president w’igihugu?Reba bariya bafungiye Arusha.Ba Colonel Simba,Kambanda,Semanza,etc...Benshi barengeje imyaka 75.Erega burya icyo tunaniwe kwikorera Nature iragikora:Gusaza n’indwara biraza bigakuraho abagome b’ubwoko bwose (abarwana,abajura,abicanyi,abasambanyi,abarya ruswa,etc...Igihano nyamukuru Imana ibaha,nuko batazazuka ku munsi wa nyuma.Ariko abumvira Imana,nubwo aribo bake,izabazura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa