skol
fortebet

Minisitiri Shyaka yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba abayobozi b’uturere bari kwegura ubutitsa

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase,yavuze ko kuba abayobozi batandukanye bari kwegura ku bwinshi nta gikuba cyacitse kuko biterwa n’imikorere mibi yabaranze ntibagere kubyo bemereye abaturage.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Prof Shyaka yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba abayobozi bari kweguzwa cyane kuko u Rwanda rugendera kuri demokarasi.

Yagize ati “Nta gikuba cyacitse! Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’ u Rwanda cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’ umuturage n’iterambere ry’igihugu.”

Uyu mwaka wa 2019 niwo wa nyuma ushyira Icyerekezo 2020, ukaba n’umwaka uganisha u Rwanda hafi muri 1/2 cy’ Icyerekezo cya gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1) izageza mu 2024.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo inkuru z’ukwegura cyangwa ukweguzwa kw’abayobozi mu turere dutandukanye yatangiye gusakara. Abeguye bakaba ari abo mu turere twa Karongi, Ngororero, Musanze, Burera, Muhanga ndetse na Gisagara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo byamenyekanye ko ba visi meya bombi b’akarere ka Rubavu na bo banditse basaba kwegura.

Mu Karere ka Rutsiro na ho Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Jean Hermans Butasi yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe ku Nama Njyanama y’akarere.

Ibyo kweguza abayobozi mu turere bimaze gusa n’ibimenyerwa mu Rwanda aho benshi babyitiriye irushanwa ngarukamwaka rya ’Tour du Rwanda’ kuko biba mu turere tunyuranye muri 30 tugize u Rwanda.

Hagati y’ukwezi kwa Mata na Gicurasi umwaka ushize abayobozi b’uturere turindwi mu Rwanda beguye ku mirimo yabo.

Mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2014 nabwo habaye inkubiri yo kwegura kw’abayobozi b’uturere turindwi tw’u Rwanda,mu minsi yegeranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa