skol
fortebet

Nyagatare: Minisitiri Shyaka yibukije abayobozi ko abaturage batayobozwa inkoni n’imigeri

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase,yibukije abayobozi ko abaturage batayobozwa imigeri n’inkoni ahubwo baganirizwa ndetse bakigishwa amategeko bikabarinda gukora ibyaha.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare; yitabiriwe n’abayobozi banyuranye kuva ku Karere kugera ku mudugudu, abo mu nzego z’umutekano, abadepite n’abasenateri bahavuka n’abandikuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2019,Minisitiri Shyaka yababwiye ko abaturage batayobozwa inkoni ahubwo bagirwa inama byananirana hakitabazwa inzego z’umutekano.

Yagize ati “Dukorera umuturage, nta mugeri urimo, nta nkoni irimo, umuturage araganirizwa, haba hari uwakoze amakosa akomeye agashyikirizwa inzego z’ubutabera zibishinzwe ntabwo umukubita urushyi.

Nihagira ukora amakosa akabije dufite inzego zishinzwe ubutabera mutungire agatoki polisi imufate imukanire urumukwiye ariko binyure mu buryo bw’amategeko.Ntabwo Mudugudu ariwe ukubita urushyi n’iyo umuturage yaba yibye, uramufata ukamushyikiriza inzego bireba kandi agahanwa.”

Ibi Prof. Shyaka Anastase yabitangaje nyuma y’inkuru zimaze iminsi zica mu binyamakuru aho abayobozi bamwe bo mu karere ka Rusizi baherutse kugezwa imbere y’ubutabera bashinjwa gukubita abaturage babashinja uburozi.

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyagatare bihaye amezi ane yo kuba bakemuye ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo n’icy’imiryango igera kuri 828 itagira amacumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa