skol
fortebet

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde yahaye isezerano rikomeye Prezida Kagame wamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza amahirwe nyuma yo gutsinda amatora

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

Narendra Modi waraye yongeye gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, yashimiye perezida Kagame kubera ubutumwa yamugeneye bwo kumushimira ku bw’iyi ntsinzi,amumenyesha ko ubufatanye bwabo bugiye kurushaho kujya imbere.

Sponsored Ad

Nyakubahwa Narendra Modi n’ishyaka rye Bharatiya Janata Party (BJP) batsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi arenga 300 mu myanya 543 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite,byatumye uyu mugabo yongera gutorerwa kuba Minisitiri w’intebe mu myaka 5 iri imbere.

Mu bantu ba mbere bamwifurije ishya n’ihirwe kubera iyi ntsinzi,harimo perezida Kagame ndetse ubutumwa yamwohereje bwahise bumugeraho uyu Muhinde ahita amusubiza kuri Twitter.

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwa Twitter yashimye icyizere Abahinde bongeye kugirira Modi.

Yagize ati “Nkwifurije ibyiza n’amahirwe wowe n’igihugu cy’u Buhinde. Tuzakomeza guharanira ko guteza imbere umubano w’ingirakamaro ku bihugu byombi n’abaturage bacu.”

Modi yahise asubiza perezida Kagame ati “Urakoze cyane perezida Paul Kagame kunyifuriza ibyiza.Ntegereje cyane kongera gukorana namwe mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi n’abaturage bacu.”

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu 1999, aho rwashyize i New Delhi, ibiro by’uhagarariye u Rwanda, ruhohereza Ambasaderi wa mbere mu 2001.

Muri Nyakanga 2018, nibwo Modi yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda ndetse aba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde ugendereye u Rwanda.

Ubuhinde bumaze gutera inkunga zitandukanye u Rwanda ndetse Narendra Modi yavuze ko ubu bufatanye bugiye kwiyongera.



Modi yijeje Kagame gukomeza ubufatanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa