skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yahoberanye urukumbuzi rwinshi Perezida Kagame[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma yuko Perezida Kagame asoje uruzinduko yagiriraga mu Bufaransa, yerekeje muri Ethiopia. Akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri mushya w’iki gihugu Dr Abiy Ahmed wamusuhuje amuhobera cyane bigaragaza urukumbuzi rwinshi yari afitiye Perezida w’u Rwanda. Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Ethiopia rubaye urwa mbere kuva Dr. Abiy Ahmed yatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye. Dr Abiy Ahmed ahoberana urukumbuzi Perezida Kagame.
Aba (...)

Sponsored Ad

Nyuma yuko Perezida Kagame asoje uruzinduko yagiriraga mu Bufaransa, yerekeje muri Ethiopia. Akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri mushya w’iki gihugu Dr Abiy Ahmed wamusuhuje amuhobera cyane bigaragaza urukumbuzi rwinshi yari afitiye Perezida w’u Rwanda.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Ethiopia rubaye urwa mbere kuva Dr. Abiy Ahmed yatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

Dr Abiy Ahmed ahoberana urukumbuzi Perezida Kagame.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byari byitabiriwe na Ambasade w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde.

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka, Perezida w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yashimiye Dr Abiy Ahmed watowe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Ethiopia nk’umuyobozi waryo ndetse akemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko nka Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Dr Abiy Ahmed wanabaye mu gisirikare cya Ethiopia, mu 1995 yoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Yinjiye mu gisirikare kuva 1993 kugeza mu 2010 avamo afite ipeti rya Colonel ajyagutangira urugendo rwe rwa politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa