skol
fortebet

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye isoko rihuza imipaka y’u Rwanda na Congo apimwa na Ebola[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, nyuma yo gusura isoko rihuza imipaka y’U Rwanda na Congo (DRC) yahaye icyumweru kimwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, kugira ngo isoko ryubatswe ku mupaka ribe ryatangiye gukora uko bikwiye.

Sponsored Ad

Iri soko ryari rifite ikibazo cy’uko rikora mu buryo budakwiye ndetse kugeza ubu ubona ko rikoramo abacuruzi bake cyane Minisitiri Prof Shyaka Anastase yasabye ko hanozwa uburyo ibibanza muri iri soko bitangwa, agaragaza ko hari ahagaragaye intege nke mu mikorere y’ubuyobozi.

Nyuma yo kwitegereza imikorere y’iri soko no kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Minisitiri Shyaka yabwiye itangazamakuru ko iryo soko ryashyizwemo amafaranga menshi ariko ritaragera ku gipimo ryagombye kuba rikoreraho.

“Bitarenze icyumweru isoko rigomba kuba rikora ibyo riteganirijwe 100% naho ubu baracyari kuri 50% kandi kugera ku 100% birashoboka, ahubwo babe banareba uko batekereza n’irindi kuko nabonye uruvunge rw’abantu hano mu mupaka, mu myaka iri mbere hazakenerwa irindi.”

Iri soko byari biteganijwe ko rizakoreshwa n’abaturage ibihumbi 55 bambukiranya umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikaba ryaratanzweho miliyoni 3$. rigizwe n’ibyumba 192 byo gucururizamo, bitanu bikonjesha, irerero, uburyo bwo gusukura amazi yakoreshejwe n’ahagenewe banki n’ibiro by’ivunjisha.

Tariki 21 Werurwe nibwo ryashyikirijwe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na yo irishyikiriza Akarere ka Rubavu mu izina ry’abaturage bazarikoreramo, ubu aka karere kahawe inshingano zo gukemura ikibazo cy’imyaka idakoreshwa ndetse no kunoza uburyo imyanya itangwa muri iri soko.

Minisitiri Shyaka yasobanuriwe uko iri isoko mpuzamipaka rya Rubavu rihuza Gisenyi na Goma aganira n’abaricururizamo ndetse asobanurirwa imikorere yaryo mu koroshya ubucuruzi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, usibye iri soko rihuza imipaka w’u Rwanda na Congo yanasuye iyi mipaka yombi anapimwa Ebola ubwo yari avuye ku butaka buri hagati y’u Rwanda na Congo (DRC).

Ku mupaka muto uzwi nka petite barriere ukoreshwa n’abarenga ibihumbi 55 ku munsi ndetse n’umupaka munini uzwi nka La Corniche unyurwaho n’abarenga 9,000.






Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasuye umupaka uhuza u Rwanda na Congo agenzura imikorere yawo


Minisitiri Prof Shyaka Anastase, ubwo yasuraga umupaka wa Rubavu yapimwe ebola ubwo yari avuye ku butaka buri hagati y’umupaka w’u Rwanda na Congo (DRC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa