skol
fortebet

Monique Nsanzabaganwa yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2017

Sponsored Ad

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr Monique Nsanzabaganwa, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.
Iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro mu bijyanye n’ubucuruzi yayihawe n’iyi kaminuza mu birori byabaye kuwa 17 Werurwe 2017 muri Afurika y’Epfo ubwo abandi banyeshuri basozaga amasomo.
Kaminuza ya Stellenbosch yamuhaye impamyabumenyi y’icyubahiro ni yo yizemo icyiciro cya gatatu muri (...)

Sponsored Ad

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr Monique Nsanzabaganwa, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

Iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro mu bijyanye n’ubucuruzi yayihawe n’iyi kaminuza mu birori byabaye kuwa 17 Werurwe 2017 muri Afurika y’Epfo ubwo abandi banyeshuri basozaga amasomo.

Kaminuza ya Stellenbosch yamuhaye impamyabumenyi y’icyubahiro ni yo yizemo icyiciro cya gatatu muri Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu kuva mu 2000-2002, anayiherwamo impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mu 2012.

Yoherejwe muri iyo Kaminuza hamwe n’abandi 20 bari barangije mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, muri gahunda yari ihuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo, ndetse arangiza ari uwa mbere.

Ubwo Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Kaminuza ya Stellenbosch, Prof Stan du Plessis yatangazaga iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro, yashimiye Nsanzabaganwa nk’umuntu waranzwe n’imyumvire yo kureba ibere gusa.

Yagiza ati “Igihugu cyawe cyungukiye bikomeye mu mirimo wakoze nka Minisitiri, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu ndetse n’impuguke mu bukungu.”

Nsanzabaganwa kandi ashimirwa uruhare yagize mu mavugurura yabaye mu rwego rw’ubucuruzi ubwo yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, n’uruhare rwe mu gufasha abagore kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.

Dr. Nsanzabaganwa yatangaje ko ashimishijwe cyane n’iyo mpamyabumenyi y’icyubahiro, ashimira igihugu cyamuhaye umwanya ngo agire umusanzu atanga mu kucyubaka.

Yagize ati “Ntuye iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro mu bucuruzi abantu bose bakora ibishoboka byose kugira ngo Afurika n’Abanyafurika babashe kugera ku bukungu bifuza.”

Undi wahawe ipamyabumenyi y’icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch ni umuhanga mu muziki akaba n’umwarimu wawo muri Kaminuza ya Princeton yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof Kofi Agawu.

Dr Nsanzabaganwa yagiye muri Banki Nkuru y’u Rwanda kuva muri Gicurasi 2011 nyuma y’imyaka itatu ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008. Yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kuva mu 2003.

Ubwo yari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda habayeho amavugurura mu bucuruzi mu bijyana n’amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.

Dr Monique Nsanzabaganwa ari mu nama z’ubutegetsi zitandukanye, aho ayoboye inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare. Anahagarariye Inama ngishwanama ya Afurika mu y’umuryango Women’s World Banking, uharanira kuzamura ubukungu bw’abagore.

Ni nawe uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba na Visi Perezida wa Mbere wa Unity Club.

Src: igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa