skol
fortebet

Mpayimana Phillipe adaherekejwe n’umugore we yatanze kandidatire-AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Komisiyo y’Amatora yari yavuze ko ku isaha ya saa ine (10h30 a.m) yakira inyandiko z’ibisabwa Umukandida wigenga Phillipe Mpayimana.
Ari mu ivatiri y’umweru yo mu bwoko bwa Toyota Carina itariho icyapa cya Taxi, Mpayimana yasesekaye kuri Komisiyo Saa 11:57. Mu cyumba cya Komisiyo y’amatora hinjiyemo abanyamakuru bagera ku 10 bazagufata amafoto n’amajwi. Mpayimana arava muri NEC atanga ikiganiro n’abanyamakuru
Uyu mugabo w’imyaka 46 yakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu (...)

Sponsored Ad

Komisiyo y’Amatora yari yavuze ko ku isaha ya saa ine (10h30 a.m) yakira inyandiko z’ibisabwa Umukandida wigenga Phillipe Mpayimana.

Ari mu ivatiri y’umweru yo mu bwoko bwa Toyota Carina itariho icyapa cya Taxi, Mpayimana yasesekaye kuri Komisiyo Saa 11:57.

Mu cyumba cya Komisiyo y’amatora hinjiyemo abanyamakuru bagera ku 10 bazagufata amafoto n’amajwi. Mpayimana arava muri NEC atanga ikiganiro n’abanyamakuru

Uyu mugabo w’imyaka 46 yakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, mbere yo kwinjira mu cyumba yatangiyemo kandidatire.

Imodoka ya Voiture niyo yajemo kuri NEC

Ni mu gihe Perezida Kagame we ahagera saa sita zuzuye muri Komisiyo y’amatora.

Abanyamakuru bagera kuri 60 bari bamutegereje

Ingingo ya 99 y’Itegko Nshinga ivuga ku byo gutanga Kandidatire, buri Mukandida ushaka kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ni we ubwe ujya kuyitangira kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Kwakira Kandidatire z’abashaka kuzahatana mu matora bizarangira ejo ku wa gatanu tariki 23 Kamena, naho tariki ya 27 Kamena Komisiyo y’Amatora izatanga urutonde rw’agateganyo rw’Abakandida, nyuma tariki 7 Nyakanga izatange urutonde ntakuka rw’Abakandida bemerewe.

Mpayimana Phillipe abaye uwa gatanu utanze ibyangombwa bye muri Komisiyo y’igihugu y’Amatora agaragaza ko ashaka kuzahatana nk’Umukandida mu Matora ya Perezida ategerejwe muri Kanama.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Mpayimana avuze ko yamaze gutsinda amatora ashingiye ku kuba hari abantu bagera kuri 600 bamaze kumusinyira nk’abamuzi. Ngo yiteguye guhatana.

Mu byangomba habura icyemeza ko umubyeyi we ari Umuryarwanda n’icyemezo cymeza ko ari Umunyarwanda.Mu bamusinyiye hari abagiye bamusaba kubaha amafaranga ndetse nyuma bakaza gushwana agasinyura.

Umuryango.rw, ufite amakuru yizewe ahamya ko yamaze gutandukana n’umugore we nyuma y’uko yumvise atangiye kwinjira mubyerekeranye na Politki

Uyu mugabo yasabye Abanyarwanda kwikuramo imyumvire yo kumva ko bagomba gutora usanzwe ayobora.

Mpayimana ngo Kandidatire ye niyemerwa, avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora abyiteguye kuko ngo yateganyije amafaranga yo kubikora.

Ibitekerezo

  • President PAUL KAGAME Wacu turamushigikiye cyane kandi tuzamutora 100/100 kuko yakuye igihugu kure kandi habi akigeza kure hezaa.KAGAME OYEEEEE

    Nge ndashimira byimazeyo uwatije Mpayimana iyi gikumi ikamugeza kuri Komisiyo kuko rwose moto ntijyanye n’umwanya arota! Courage Philipe!

    Ariko iyo myumvire y’uwo mukandida ni bwoko ki ntabwo kuyobora miliyoni zisaga 12 ari ugukina game aho ukinira ikipe bimunaniye ahagarara bagasimbuza undi uko babonye nooo!!ku gihugu ni ubuzima bw’abantu buri en jeu. Bivuze ngo uyu mutype ahaze umutekano HE atugejejeho ntukabe rutemayeze wangu. Ko atakubwiye ko ananiwe wamuretse agakomereza aho agejeje ko ariwe uzi umuvuno.big up your excellence tukuri inyuma

    UTAREBA IBYIZA NTIYAKUMVA N ABABIVUGA .President PAUL KAGAME Imvugo niyo ngiro!!!!!!! Tukuri inyuma nk’abana bawe tugutezeho byinshi!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa