skol
fortebet

Mpayimana uhatanira kuba Perezida yibarutse umwana wa Gatanu ku mugore wa kabiri

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Mpayimana Philippe uri muri batatu bahatanira kuyobora Igihug cy’u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi , yibarutse umwana w’umuhungu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nyakanga, mu kiganiro mpaka yahuriyemo na Dr Frank Habineza uhagarariye ishaka Green Party nibwo Mpayimana yatangaje ko yibarutse umwana w’umuhungu.
Uyu mukandida yakunze kumvikana mu bikorwa byo kwiyamamaza avuga ko natorwa akayobora Igihugu azaharanira ko umugabo n’umugore (...)

Sponsored Ad

Mpayimana Philippe uri muri batatu bahatanira kuyobora Igihug cy’u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi , yibarutse umwana w’umuhungu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nyakanga, mu kiganiro mpaka yahuriyemo na Dr Frank Habineza uhagarariye ishaka Green Party nibwo Mpayimana yatangaje ko yibarutse umwana w’umuhungu.

Uyu mukandida yakunze kumvikana mu bikorwa byo kwiyamamaza avuga ko natorwa akayobora Igihugu azaharanira ko umugabo n’umugore bazajya babyara abana batatu mu gihe we agejeje kubana batanu bavutse ku bagore babiri.

Yavuze ko uwa mbere yabyaye batatu, uwa kabiri akaba abyaye babiri, uwavutse ejo akaba ari umuhererezi.

Mpayimana Philippe wiyamamariza kuba Perezida w’igihugu, yahoze ari impunzi nyuma yuko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yahunganye n’ababyeyi be mu cyahoze ari Zaïre, aho Se yapfiriye.

Ni umugabo ufite urugo, n’abana bane, akaba afite n’impano y’ubuhanzi. Yize kaminuza muri Cameroun no mu Bufaransa. Afite impamyabushobozi nyinshi zo mu kiciro cya gatatu cya kaminuza (marters) harimo iyo kwigisha igifaransa, amateka n’ubumenyi bw’isi. Yanditse n’ibitabo…

Mpayimana yashatse umugore bwa mbere mu 1997 ashakira mu buhungiro muri DR Congo, uwo mugore ubu, batandukanye babyaranye abana batatu, ubu bose uko ari bane bakaba batuye mu Bufaransa. Aho agarukiye mu Rwanda, yaje gushaka undi mugore ari nawe wibarutse akaba yabyariye ku Bitaro bya Muhima.

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo nabanze yiyubake we kugiti cye abone gushaka kubaka abandi ayobora igihugu!
    Candidat president umugore we ubyarira mu bitaro bya muhima? ?

    Ce type ne m’a pas du tout l’air présintiable! Pas du tout. No self confidence at all!

    hhhhhhh biratangaje kubona umu candidat muzima abyarira mu bitaro bya muhima

    ko numva ibitaro bya muhima mubisuzugura nkaho bitemewe mugihugu?

    ko numva ibitaro bya Muhima mubisuzugura nkaho bitemewe na minisante’ ????

    ariko abanyarwanda ubujiji ntibuzabashiramo nonese iybo bitaro abandi. babidyariramo sabantu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa