skol
fortebet

Mpayimana witegura kongera kwiyamamaza aravuga ko kuba abanyarwanda bishimye ari intsinzi kuri we

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Mpayimana Philippe uhatanira kuyobora u Rwanda, aravuga ko kuba abanyarwanda bishimiye ari intsinzi ikomeye kuri we, ngo no muri 2024 yiteguye kongera kwiyamamaza naramuka adatsinze amatora yo muri 2017.
Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko avuga ko yatangiye kwiyamamaza abo afite amahirwe angana na 30% ariko ngo kugeza ubu yizeye itsinzi bitewe n’uko abanyarwanda bishimiye igikorwa cyo gutora.
Yavuze ko abona Demokarasi yo mu Rwanda iri ku rwego rwo hejuru kuburyo abanyamahanga bavuga ko hari (...)

Sponsored Ad

Mpayimana Philippe uhatanira kuyobora u Rwanda, aravuga ko kuba abanyarwanda bishimiye ari intsinzi ikomeye kuri we, ngo no muri 2024 yiteguye kongera kwiyamamaza naramuka adatsinze amatora yo muri 2017.

Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko avuga ko yatangiye kwiyamamaza abo afite amahirwe angana na 30% ariko ngo kugeza ubu yizeye itsinzi bitewe n’uko abanyarwanda bishimiye igikorwa cyo gutora.

Yavuze ko abona Demokarasi yo mu Rwanda iri ku rwego rwo hejuru kuburyo abanyamahanga bavuga ko hari umwuka w’ubwoba mu Rwanda atazi aho babikura.

Yagize ati “Ngitangira nabonaga nkenewe n’abantu bagera kuri 30% ariko kubera campaign/kwiyamamaza barazamutse kurenza 50%.”

Yungamo ati “Amajwi ngira ntabwo nyazi ariko gutsinda ko namaze gutsinda.”. Yavuze ko avuze ko ari ubwa mbere agize uruhare mu matora kandi akaba agize uruhare mu gutorwa.

Uyu mugabo utari uherekejwe na Madamu we nk’ uko byari byifashe ku bandi bakandida yavuze ko nubwo umugore we batazanye nawe yitabiriye amatora ya Perezida nubwo bataje ku masaha amwe.

Mpayimana yavuze ko kuri we kuba Abanyarwanda bishimye kuri uyu munsi w’ itora rya Perezida ari intsinzi.

Yagize ati "Ku bwanjye intsinzi ya mbere na mbere ni ugutsinda kw’ abaturage, gutsinda kwa demukarasi, buri wese arishimye."

Kimwe no ku bindi biro by’ itora, ku ishuri rya Camp Kigali aho Mpayimana Philippe yatoreye hacurangirwaga indirimbo zivuga ku matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa