skol
fortebet

Mpayimana yakwemera kwinjira muri Guverinoma nshya ari uko bakomeje kubahiriza ubwigenge bwe

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukandida wigenga Mpayimana Philipe wahatanye mu matora ya Perezida wa Repubulika ariko ntatsinde, avuga ko ahawe umwanya muri Guverinoma nshya iyobowe na Perezida Kagame Paul yawemera ari uko bakomeje kubahiriza ubwigenge bwe.
Ni mu kiganiro uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko yahaye VOA mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2017. Mpayimana w’abana batanu yavuze ko amatora yagenze kuva ku munsi yatangiriyeho ibikorwa byo kwiyamamaza.
Abajijwe niba yakwemera umwanya (...)

Abajijwe niba yakwemera umwanya muri Guverinoma nshya y’imyaka irindwi, yatangaje ko yawemera ariko ko hari uburyo yawemeramo. Yagize ati ”Niba bawumpaye bazakomeza kubaha ubwigenge bwanjye, ntabwo nawanga niba babwubahirije, icy’ingenzi ni uko nyine uzaba ari umwanya Abanyarwanda bankeneyemo gukora ibikorwa byabateza imbere.”

Kubyerekeye niba ashobora kwakira umwanya wose yahabwa na Perezida Kagame nko muri Sena y’u Rwanda, Mpayimana yasubije muri aya magambo, ati “Ibya sena ni byiza bitangwa n’abaturage ndakeka ko bica mu matora. Nkuko mbabwiye niba umuntu atsinze amatora akayobora igihugu afite ukuntu akenera abantu bamufasha kukiyobora. Ni ukuvuga ko niba babona bo nyine ko ari umwanya mfitiyemo igihugu akamaro, ntabwo nawanga , kuko naje nje kubaka igihugu, cyane nuko byaba nyine bishingiye ku mbaraga nagaragaje aho zigarukiye n’ubushake. Bituma nyine natega amatwi ibyo bansaba, kuko iyo umuntu atsinze ni we utanga imyanya, iyo rero udatsinze wakira imyanya, icy’ingenzi ni uko badashobora kuguha umwanya ubangamiye ubwigenge bwawe cyangwa ubushobozi bwawe. »

Uwo ni Mpayimana n’umugore we ubwo bari bategereje ibiva mu matora/Photo:Igihe

Kugeza ubu NEC yamaze gukusanya amajwi y’abatoye bose (100%), ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2017 yatangaje imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri uyu wa Gatanu no ku wa kane. Iyi mibare igaragaza ko Kagame Paul yagize amajwi 98.63%, Mpayimana agira 0.73 naho Frank Habineza agira 0.47%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa