skol
fortebet

Mu mafoto reba ahantu 10 Nyaburanga mu Rwanda hanyura buri wese uhatembereye(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

skol

Rwanda igihugu k’imisozi igihumbi igitatse , gifife ubwiza nyaburanga kamere utasanga ahandi kw’isi. Rwanda kimwe mu bihugu byo muri Afurika bitera imbere buri munsi uko bwije n’uko bukeye. isura y’u Rwanda ihora ihinduka nziza buri gihe iba nziza kurushaho.
Aha rero hari ahantu hagiye hihariye mu gihugu cy’u Rwanda hafite ubwiza Nyaburanga kamere, kuburyo umuntu wese adakwiye kwicara ngo abe yatuza atarahakandagira ngo nawe abashe kwihera ijisho yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga wageze (...)

Sponsored Ad

Rwanda igihugu k’imisozi igihumbi igitatse , gifife ubwiza nyaburanga kamere utasanga ahandi kw’isi. Rwanda kimwe mu bihugu byo muri Afurika bitera imbere buri munsi uko bwije n’uko bukeye. isura y’u Rwanda ihora ihinduka nziza buri gihe iba nziza kurushaho.

Aha rero hari ahantu hagiye hihariye mu gihugu cy’u Rwanda hafite ubwiza Nyaburanga kamere, kuburyo umuntu wese adakwiye kwicara ngo abe yatuza atarahakandagira ngo nawe abashe kwihera ijisho yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga wageze mu guhugu gitatswe n’imisozi igihumbi.

1.Ikiyaga cya Kivu


Ikiyaga cya Kivu nikimwe muri 6 binini biri muri Afurika , iki kiyaga gikora kuri DRCongo n’u Rwanda, iki kiyaga gikora ku ntara zitandukanye. Hari ama Hotel waruhukiramo nyuma yo gutembera aya mazi magari akikijwe n’imisozi akaba anatatswe n’ibirwa byuje ubwiza.

2.Inyubako Kigali City Tower na Convention Center.


U Rwanda rurakataje mu iterambere aho ubu habarizwa inyubako zikomeye nka Convintion Center ifite Hotel ikomeye, iyi nzu kandi ikaba ari imwe munzu 5 zikomeye zinahenze muzubatswe vuba muri Afurika. Kigal City Tower nayo n’imwe mu nyubako ndende muri Afurika ibarizwa mumujyi hagati.

3.Ikiyaga cya Muhazi


Nacyo ni kimwe mu bigize ubwiza Nyaburanga bw’igihugu cy’u Rwanda. giherereye ahahoze ari mu karere ka Gicumbi akaba ari hamwe muhantu hakunze gutemberera abantu benshi kubera uburyo hateye n’ubwiza bwaho.

4.Ikirwa cya Nkombo


Ikirwa cya Nkombo giherereye mu Ntara y’Uburengerazuba , haba abaturage bakoresha ururimi rwabo rwihariye , gusa nabo bakurikiza umuco Nyarwanda cyane umwihariko wo kubyina basusurutsa ababa basuye iki Kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu.

5.Rugende ahabarizwa Amafarasi


Rugende hari ubwiza nyaburanga , hakunzwe kwifotorezwa cyane n’abageni , hagasurwa n’abantu benshi biganjemo abanyamahanga baba baje no gusura amafarasi ahabarizwa. Aha i Rugende n’ahantu horohera abantu kugera kuko haherereye mu mujyi wa Kigali aho itandukanira n’intara y’Uburasirazuba.

6.Meraneza ho k’umusozi wa Kigal (Mera Neza Mount Kigali)


Ishyamba rinini rizwi nka Mera Neza riherereyo ku musozi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, iri shyamba rifite ubwatsi bwisasa hasi butuma abantu benshi bahatemberera baruhura mu mutwe cyangwa bakanasura amafarasi ahabarizwa. Ikindi kandi uyu musozi niwo witegeye umujyi wa Kigali kuko iyo uri kumusozi wa Kigali uba ureba Umujyi wose.

7.Parike y’igihugu y’Ibirunga.


U Rwanda n’igihugu cy’imisozi Igihumbi yiganjemo n’ibirunga, Mu Rwanda rero hari parike y’ibirunga by’iberamo inyamanswa zitandukanye harimo n’Ingagi abantu benshi bakunda kujya kuhareba. Ibi birunga kandi iyo ubyitegeye ubona koko ubwiza Nyaburanga bw’igihugu.

8.Akarwa k’Amahoro i Kibuye (Peace Island)


Peace Island n’akarwa keza gaherereye ahazwi nko ku Kibuye mu Karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba. Aka karwa kari mu Kiyaga hagati .

9.Parike y’igihu y’Akagera.


Pariki y’igihugu y’Akagera n’imwe mu zikomeye muri Afurika kandi zibarizwamo Inyamanswa nyinshi z’ubwoko butandukanye bubarizwa muri Afurika nk’Intare , Ingwe , Musumbashyamba (Gilafe) n’izindi z’ubwoko bwose. Iyi Parike nayo ikaba ibarizwa mu ntara y’Uburasirazuba.

10.Parike y’igihugu ya Nyungwe.


Nyungwe , Ishyamba rinini cyane rifite uduce tumwe na tumwe twinzitane , imigezi mito mito ndetse n’inyamanswa zitandukanye z’ubwoko bwinshi, Iyi parike nayo yabaye ubukombe kuko iri muzisurwa cyane muri Afurika. Ikoze neza kuburyo butabangamiye abakera rugendo kuko harimo n’ikiraro kinini cyubatse hejuru uba ureba ishyamba neza.

Ibitekerezo

  • hari akantu mwibagiwe muri park y’akagera hari ibiyaga nka Ihema, Rwanyakizinga ndetse n’amasumo y’akagera please muzabyongereho bizakurura benshi

    Genda Rwanda uri nziza ndakureeeba nkumva sinaguha nukuri..

    Byakabaye byiza mugiye mutubwira iminsi bahasurie ese harishyuzwa? Niba hishyuzwa igiciro
    Nangahe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa