skol
fortebet

Mu masaha make Habyalimana arashwe abarinzi be bishe abihayimana 15

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2017

Sponsored Ad

Iyi mva niyo ibitse imibiri y’ abo bihayimana
Abarindaga Uwari Perezida w’ u Rwanda Juvenal Habyalimana mu rukerera rwa Jenoside yakorewe abatutsi bishe abihayimana 15.
Mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994, Padiri Mahame n’ abandi bapadiri 6 bicanywe n’ ababikira umunani mu gitero bagabweho n’ abari abarinzi ba Habyarimana warasiwe mu ndege tariki 6 Mata.
Muri icyo gitondo kandi nibwo Madamu Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’ Intebe witeguraga kujya kuri Radio Rwanda gutambutsa ijambo (...)

Sponsored Ad

Iyi mva niyo ibitse imibiri y’ abo bihayimana

Abarindaga Uwari Perezida w’ u Rwanda Juvenal Habyalimana mu rukerera rwa Jenoside yakorewe abatutsi bishe abihayimana 15.

Mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994, Padiri Mahame n’ abandi bapadiri 6 bicanywe n’ ababikira umunani mu gitero bagabweho n’ abari abarinzi ba Habyarimana warasiwe mu ndege tariki 6 Mata.

Muri icyo gitondo kandi nibwo Madamu Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’ Intebe witeguraga kujya kuri Radio Rwanda gutambutsa ijambo rihumuriza Abanyarwanda yishwe.

Abo bihaye Imana biciwe kuri ‘Centre Christus’ I Remera aho bari mu nyubako bagafungiranwa mu cyumba hanyuma abishi bagatunga iminwa y’ imbunda mu madirishya bakabarasa. Icyo gihe hari abandi bantu babiri biciwe kuri Centre Christus.

Aho barasiwe ni hafi y’ ahari ibiro bikuru by’ ingabo z’ Umuryango w’ Abibumbye zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda, nyamara ntabwo zabatabaye.

Iyobera ritarahishurwa magingo aya u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatusi, ni icyatumye abapadiri n’ ababikira bohereje bicwa rugikubita.

Padiri Martin Mudenderi uyobora ‘Centre Chritus’ ati “Kugeza ubu twibaza impamvu ubwicanyi bwatangiriye kuri abo bantu(abihaye Imana) batari ibirangirire. Kugeza ubu ntabwo turabisobanukirwa”

Tariki 12 Mata 2017, abarenga 100 biganjemo abaturage b’ akarere ka Gasabo bateraniye muri Centre Chritus bibuka inzirakarekane 17 bahiciwe barimo na Padiri Mahame.

Urubuga NOR dukesha iyi nkuru rwatangaje ko Tom Ndahiro ukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi yasobanuye uko abo bihaye Imana bishwe n’ impamvu bishwe rugikubita.

Ndahiro ati “Ntabwo ababarashe binjiye mu muryango, imiryango yari ifunze baraswa binyuze mu idirishya”

Tom Ndahiro asobanura ko impamvu abo bihaye bishwe rugikubita ari uko bari bashyigikiye ingabo za RPA, abishi bibwiraga ko abo bihayimana bazakoma mu nkora umugambi wa Jenoside.

Ati “Bamwe mu bapadiri bajyaga basura abasirikare b’ Inkotanyi babaga mu nyubako za CND. Kwica Padiri Mahame bisobanuye gucekekesha amajwi yose yari kuzamuka abuza umugambi w’ ubwicanyi wakorwaga”

Minisitiri w’ Umuco na Siporo Uwacu Julienne muri uwo muhango wo kwibuka abo bihaye Imana yibajije impamvu ingabo za UN zitabatabye agaragaza ko Abanyarwanda ubwabo aribo barebwa n’ iterambere ry’ u Rwanda.

Ati “…..Ibi bisobanuye ko ahazaza h’ igihugu hari mu maboko y’ abana b’ u Rwanda. Reka twubake igihugu cyacu”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa