skol
fortebet

Mu Rwanda hatangijwe amasomo ajyanye n’ubwenge bw’ubukorano azamara umwaka

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ikigo Nyafurika gitanga ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS, cyatangiye gutanga amasomo y’ikirenga ajyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence).

Sponsored Ad

Artificial Intelligence ni uburyo bwo gukora porogaramu zishyirwa muri mudasobwa, ku buryo igira ubushobozi bwo gutekereza no kwishakamo ibisubizo hadakenewe uruhare rwa muntu.

Aya masomo yiswe ‘African Masters in Machine Intelligence, AMMI’ yatangijwe kuri uyu wa 15 Ukwakira 2018, ku bufatanye bwa AIMS, Google na Facebook.

Igitekerezo cyo gutangiza aya masomo cyazanywe na Prof. Moustapha Cissé usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Google gikora ubushakashatsi ku bwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence, AI) muri Ghana.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yavuze ko ubu bwenge bw’ubukorano buje gushyigikira gahunda za leta y’u Rwanda, zirebana no kwifashisha ikoranabuhanga mu kurushaho kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Aya masomo y’ubwenge bw’ubukorano n’ingenzi cyane kuko by’umwihariko azatanga umusanzu mu birebana n’ubuvuzi n’ imikorere ivuguruye y’inganda.”

Yakomeje agaragaza ko kandi ubwenge bw’ubukorano buzagira uruhare mu birebana no gukusanya no gusesengura amakuru atandukanye, akoreshwa n’inzego zitandukanye zifata ibyemezo, kandi abayize bazatanga umusanzu mu bushakashatsi butandukanye.

Inkuru ya IGIHE ivuga ko Perezida wa AIMS akaba n’Umuyobozi mukuru w’Ihuriro Next Einstein Forum, Thierry Zomahoun we yahamije ko aya ari andi amahirwe abahanga muri siyansi babonye ngo barusheho kuzana ibisubizo byatuma Afurika irushaho gutera imbere.

Abanyeshuri 31 baturutse mu bihugu 11 nibo bazahabwa aya masomo ya ‘African Masters in Machine Intelligence’, mu gihe cy’umwaka wose.

Ibitekerezo

  • Artificial Intelligence (AI) igiye guhindura isi.It is a big "turning point" (un grand point tournant).Ikibabaje nuko AI barimo kuyikoresha cyanecyane mu byerekeye Igisirikare.Abahanga mu bya gisirikare,bemeza badashidikanya ko Artificial Intelligence izateza Intambara ya 3 y’isi.Bavuga ko noneho ibihugu bizakoresha atomic bombs ku buryo byatuma isi ishira.Gusa tujye twibuka ko Imana irimo kubacungira hafi.Vuba aha,izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho n’intambara zose nkuko Zaburi 46:9 havuga.Hanyuma ikureho n’abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

    biradushimishije cyene
    nkabanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa