skol
fortebet

Muhanga: Abize ibijyanye na Muzika bahawe ikizamini cya Leta bagombaga kuzakora ku munsi w’ejo

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

Abanyeshuli 21 biga umuziki ku Nyundo bakoreye ikizamini cya Leta kuri Site ya JAM Fred Nkunda-Shyogwe mu Murenge wa Shyogwe basanze bahawe ikizamini cya Music Notation bari kuzakora ejo birangira gisubitswe.

Sponsored Ad

Aba banyeshuli bagombaga gukora ikizamini cya Music Composition mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, batunguwe no guhabwa ikizamini cya Music Notation bari kuzakora kuri uyu wa Gatatu bituma abashinzwe ibizamini bagisubika bagishyira kuwa Kane.

Byaje kugaragara ko amakosa yakozwe n’abafunze ikizamini bibeshye bakagipakira bakakizana ku kigo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, unashinzwe uburezi muri ako Karere, Mukagatana Fortunée, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko baganiriye n’abanyeshuri bagombaga kugikora bumvikana ko kizakorwa ku wa Kane cyahinduwe.

Yagize ati “Nta kibazo kinini biteye kuko iri shuri ni rimwe mu Rwanda n’ubwo byagenze gutyo ntabwo byagize ingaruka ku yandi mashuri; icyo dukoze ni uko ikizamini twafunguye kizahindurwa bagakora ikindi.”

Abanyeshuri bahise basobanurirwa impamvu gisubitswe basabwa kujya kwitegura gukora icya nyuma ya saa sita nk’uko biteganyijwe.

Hafashwe umwanzuro ko ibizamini bindi biri kuri Site ya JAM Fred Nkunda-Shyogwe bipakirwa bigasubizwa ku cyicaro cya Rwanda Polytechnic bigasuzumwa ko nta makosa yandi arimo bikagarurwa kuri Site.

Umuyobozi mu ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro wungirije ushinzwe amahugurwa, iterambere n’ubushakashatsi, Dr Uwamaliya Valentine, yavuze ko bagiye guhita bagihindura.

Ati “Ni ukwibeshya kwabayeho ariko turabikosora kuko ibizamini biba bihari; (…) n’ibyakopewe buriya turabisimbuza.”

Dr Uwamaliya yasobanuye ko habaye kwibeshya ku kwandika izina ry’ikizamini inyuma ku gifuniko cyayo ariko bigiye gukosorwa.

Kuri uyu wa kabiri nibwo hatangijwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye n’iby’icyiciro rusange mu gihugu hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa