skol
fortebet

Muhanga: Umugabo utazi gutera akabariro yagereranijwe n’ ikimasa bukeye basanga imfizi yabo yapfuye

Yanditswe: Friday 30, Nov 2018

Sponsored Ad

Inyigo yakorewe mu karere ka Muhanga igamije kumenya igitera amakimbirane hagati y’ abashakanye yagaragaje ko kutumvikana ku icungwa ry’ umutungo n’ ubusambanyi biza ku isonga mu bitera amakimbirane.

Sponsored Ad

Mbembe Aoron wakoze iyi nyigo yavuze ko kimwe mu bitera ubusambanyi ari ukutanyurwa mu mibonano mpuzabitsina kuri bamwe mu bashakanye.

Yatanze urugero rw’ ubuhamya bw’ umugore wo muri Muhanga yavuze ko umugabo we arutwa n’ ikimasa cyabo ashaka kuvuga ko umugabo we atazi gutera akabariro.

Yagize ati “Mu buhamya twabonye, umugore yahoraga abwira umugabo we ko arutwa n’ ikimasa, ashaka kuvuga ko kubaka urugo byamunaniye, bukeye basanga ikimasa bari bafite cyapfuye. Bikekwa ko ari uwo mugabo wakishe kubera imfunwe ry’ uko umugore we yahoraga avuga ko kimuruta noneho arakica kugira ngo atazakomeza kukimucyurira”

Iby’ uyu mugore wagereranije umugabo we n’ ikimasa ashaka kugaragaza ko kubaka urugo byamunaniye , byanashimangiwe n’Umuyobozi w’ Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ abaturage mu karere ka Muhanga Fortuné MUKAGATANA.

Yagize ati “Ni umugabo wo muri Muhanga wataye umugore ajya I Kigali gupagasa, agezeyo ararwara asubira iwe nyine akazi ko kubaka urugo atakigashoboye. Ni ikimbirane ryaje ryiyongera ku rindi kimbirane, umugore aramubwira ngo ibintu byose birakunaniye ntiwamfashije ngo turere abana none no gutera urubariro birakunaniye.”

Visi Meya Fortuné MUKAGATANA yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ akarere bwagiye muri uru rugo rugerageza kubunga ariko kubera ko yari amakimbirane ‘afite umuzi muremure’ ngo ntabwo byahise bikemuka.

Inyigo yamuritswe kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2018 yagaragaje ko amakimbirane muri Muhanga hagati y’ abashakanye 34% aterwa no kutumvikana ku micungire y’ umutungo w’ urugo naho 33% agaterwa no gucana inyuma.

Mbembe avuga ko abashakanye bakwiye bagira umwanya uhagije wo kuganira hagati yabo byakemura amwe mu makimbirane baba bafitanye arimo n’ ayo yo kutanyurwa mu gihe cy’ imibonamo mpuzabitsina.

Ibitekerezo

  • Uyu mugore njye nari kubanza nkamujigura icyo kimasa cyazize ubusa.

    Urumva nubwo byamunaniye yararwaye! Kucana inyuma, ubusambanyi ni ingeso mbere na mbere, kuko n’umugore nawe agomba kumva ko afite uruhare mwiterwa ry’akabariro!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa