skol
fortebet

Muhanga: Uruhare rw’umugore rwatumye abagabo bumva vuba gahunda yo kuboneza urubyaro

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

IFOTO@Internet

Uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Igihugu harimo kwitabira gahunda za Leta,nko kuboneza urubyaro bitewe nuko umuryango utaboneza urubyaro usanga iterambere ari ricye, niyo mpamvu kwitabira iyi gahunda ariyo nkingi yiterambere kuko ituma habaho iterambere muri byose nko kubyara abo bashoboye kurera.

Sponsored Ad

Umusanzu w’umugore mu guteza imbere igihugu wakwibanda mu kugabanya kubyara abo tudashoboye kurera kuko iyo bitunaniye usanga aribo bavamo abirirwa bicaye ku mihanda bakabura uburyo bwo kugana ishuri ngo bige nabo baziteze imbere.

Umuryango waboneje urubyaro wita neza kubo wabyaye ugahagurukira uburere bw’abana ubarinda kujya kumuhanda , ibi bituma mungo hataba amakimbirane y’abana n’ababyeyi kuko umubyeyi aba akurikirana umwana ku wundi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Beatrice Uwamariya yavuze ko Abagore bamaze gusobanukirwa neza na gahunda yo kuboneza urubyaro kandi usanga bayitabira cyane , ubusanzwe kubyara no kwita kurubyaro umugore niwe ufiteho uruhare runini mu muryango kuko ari nawe ugira imvune nyinshi mu kurera abana.

Yagize ati “Uruhare rw’umugore mu muryango ni runini kuko hari ubushobozi bunini afite umugabo atashobora nko kurera abana burya umubyeyi w’umugore aba arusha umugabo, bityo rero umugore adafashe iyambere ngo ashishikarize umugabo we gahunda yo kuboneza urubyaro imvune nyinshi niwe zizaho”.

Ukurusha umugore aba akurusha urugo, umugore niwe uvunika cyane niyompamvu bagomba gufata iyambere mukuboneza urubyaro ariko kandi ni igikorwa kiganirwaho n’abantu babiri umugore n’umugabo kugirango barebere hamwe ukwiye kujya kuboneza urubyaro bose babyumvikanyeho ndetse bakanumvikana k’uburyo bari bukoreshe.

Umugore nubwo ariwe ugira imvune nyinshi mukurera urubyaro , ntaburenganzira afite bwo kuboneza atabanje kubiganiraho nuwo bashakanye ngo bafatire icyemezo hamwe bagomba kubijyaho inama bakareba igikwiye kuboneza ni uruhare rwumugore n’umugabo bagomba kubyumvikanaho.

Muhanga abagore hafi yabose baboneje urubyaro kandi bavuga ko byabagabanyirije kubyara indaheka ubu basigaye babyara abo bashoboye kurera bityo bikabafasha mu iterambere ni imibereho myiza mubana.

Kanyange Esperance wo mu Murenge wa Shyogwe mu kiganiro yajyiranye n’Umunyamakuru yavuze ko kuri ubu abagore bahawe ijambo nabo bashobora gutanga igitekerezo mu muryango cyikagenderwaho ibyo babikesha imiyoboreremyiza kuko mbere batumvwagwa .

Yagize ati” Njye n’umutware wanjye turumvikana muha igitekerezo akacyumva, nabonaga dutangiye kubyara abana binkurikirane kandi arinjye bivuna bikangora kubarera kuko umugabo we abayumva inshingano ze ari ukubyara gusa ariko siko byagakwiye kuko nyuma yo kubyara hazaho kurera rero kurera indahekana biravuna , nuko nzaguha umugabo igitekerezo cyo kuboneza urubyaro abanza kubyanga nyuma azakubyemera”

Akomeza avuga ko yishimira ko yagize uruhare mugukangurira umugabo we gahunda yo kuboneza urubyaro nazamuye ijwi ry’umugore kandi nanjye byaramfashije ubu mbasha guhaza abana banjye nkabona nuko mbitaho neza.

Bamwe mubagabo nabo baravuga ko umugore agusabye ko mwajya kuboneza urubyaro mubanza mukabiganiraho nk’umuryango mukareba igikwiye mukagikora mushize hamwe kugira mutazitana bamwana igihe habayemo izindi mpinduka , naho kuboneza ni inyungu zarusange z’umuryango kuba rero umugore yatanga icyo cyifuzo cyigomba kubahirizwa mugihe ari ngombwa.

Umugore ari ku isonga kuzamura umusaruro w’urugo , ubworero iyo yigize umugore wo kubyara gusa usanga iterambere ari rike kuko abyara azakenera kubitaho kenshi gashoboka bityo kwiteza imbere bibure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa