skol
fortebet

Muhima: Umugore wari witeze kubyara impanga yahawe umwana umwe, ngo hari abamubwiye ko abaganga bagurisha abana

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Umugore witwa Nyabyenda Sarah wabyariye ku bitaro bya Muhima akomeje kuvuga ko yabyaye agahabwa umwana umwe nyamara ngo we n’umugabo we bari babwiwe mbere y’uko azibaruka impanga.
Nyabyenda Sarah washakanye na Kayijuka Rudoviko batuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga, nibwo uyu mugore yabyariye mu bitaro bya Muhima, yahawe n’abaganga umwana umwe ntiyasobanurirwa aho undi yagiye kuko yabanje kubwirwa ko atwite impanga.
Flash TV ducyesha iyi (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Nyabyenda Sarah wabyariye ku bitaro bya Muhima akomeje kuvuga ko yabyaye agahabwa umwana umwe nyamara ngo we n’umugabo we bari babwiwe mbere y’uko azibaruka impanga.

Nyabyenda Sarah washakanye na Kayijuka Rudoviko batuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga, nibwo uyu mugore yabyariye mu bitaro bya Muhima, yahawe n’abaganga umwana umwe ntiyasobanurirwa aho undi yagiye kuko yabanje kubwirwa ko atwite impanga.

Flash TV ducyesha iyi nkuru igaragaza kopi z’impapuro Nyabyenda [Umugore wibarutse] yagiye yisuzumishirizaho n’izo ku ivuriro ry’ahitwa kwa Mazimpaka mu Murenge wa Kimisagara zigaragaza ko yari atwite impanga.

Nyabyenda yagize ati “ Nivuje bambwira ko mfite abana babiri mu nda, maze kubyara mbyara abana babiri koko, mbona umwe, undi nta we banyeretse, bari babiri ariko undi ntawe nabonye. Ubu ndi konsa umwe kuko niwe banyeretse kuko undi ntawe ndabona.”

Umugabo w’uyu mugore witwa Kayijuka avuga ko abo bana bari imbyaro ya gatatu. Ngo yari afite amakuru yizewe ko umugore we atwite umuhungu n’umukobwa ariko ngo yatunguwe no kubona bamuhaye umwana w’umuhungu gusa.

Ngo na mbere y’uko bakira umugore we babanje kugorana kuko ngo baramurangaranye.

Yagize ati “ Nahise mwihutana ndamuzana mugeza kwa muganga ku Muhima, mugejeje imbere y’abaganga banga kumwakira, banze kumwakira ndababwira nti ‘harabura iki, bati ‘transfer, ndazibereka mbereka n’iki gipapuro kigaragaza ko atwite impanga, nahise nseka ndavuga nti ‘ubanza abaganga babeshya ko uwa mbere yambwiye ko ari babiri nkaba mbifitiye n’ubuhamya wowe ukaba umbwiye ko ari umwe, reka ndebe uko bizagenda.”

Yongeyeho ati “Babonaga umugore afite ikibazo kubera ko yabyaraga bamubaze, yabyaye umwana wa mbere bamubaze, abyara uwa kabiri bamubaze, ubwo rero yagize impanga ebyiri mu nda bituma biba ibyihutirwa (Urgence), muganga yatubwiye ko agiye kutwereka umurambo wacu, aratumanukana atwereka ahantu twicara, aragenda ajya gushakisha mu mirambo arawubura aragaruka nkumva arivugisha ngo ariko abantu bakoze kare bari? Abakozi b’aho nibo bavugaga ngo erega niba ari umwana bamujugunye.”

Uyu mugabo yasabwe n’umuganga kwita izina umwana we wari uvutse avuga ko adashobora kwita izina umwana umwe mu gihe yari yiteze kubyara babiri. Ati “ sinarekeye aho nakomeje kuzenguruka nshaka aho umwana wanjye yaba aherereye nibura ngo njye kumuhamba.”

Kayijuka yahamije ko yabwiwe inshuro nyinshi n’abaganga barimo n’abo ku bitaro bya Muhima ko umugore we atwite impanga. Ngo uretse n’ibyo ibyo avuga binemezwa n’umuganga uvurira Kimisagara aho naho bipimishirije ku muganga witwa Mpazimpaka Charles.

Nawe mu makuru afite mu mashini ye kuri uwo mubyeyi yerekana ko yari atwite impanga.

Yagize ati “Ku itariki ya 20 Mata 2017, twasanze inda ye ifite ibyumweru 27 n’umunsi umwe, duteganya ko yabyara kuri 19 Nyakanga 2017, akabyara abana babiri; umuhungu n’umukobwa bari bicaye, icyo gihe bari bazima.”

Ibivugwa na muganga Mazimpaka bisa n’ibyamagana amakuru yavugaga ko uwo mwana yaba yarapfiriye mu nda mu mezi atatu abanza.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima yavuze ko Dr Ntwali Ndizeye, yavuze ko adatanga amakuru yose yerekeye ubuzima bw’umurwayi kereka iyo ari mu rukiko.

Yagize ati “ Reka nkubwire hari ibibazo bimwe ndi nk’umuyobozi w’umurenge umuntu akavuga ngo barandenganyije aha n’aha nahita mbabwira uko byagenze ariko njyewe mu mwuga wanjye mfite amabwiriza menshi. Twebwe iyo umuntu yarenganye iyo agannye inkiko icyo gihe nibwo tuba twagaragaza dosiye ye yose.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yabwiye FLASH TV yavuze ko icyo kibazo agiye kugikurikirana hakamenyekana ukuri kwacyo.

Yagize ati “Urumva ibyo bishoboka ko umuntu yaba atwite abana babiri igihe cyo kubyara akabona umwana umwe? Ngiye gukurikirana numve, ibyo ndabikurikirana.”

Ibitekerezo

  • Kumuhima haragatsindwa. Ngaho barashinjwa gukuramo nyababyeyi zabagore, none ngo bari no kurigisa abavutse????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa